RFL
Kigali

Jabastar Intore yashyize hanze amashusho y'indirimbo 'My Love' yakoranye na Luc Tonny-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/07/2019 9:38
0


Jabastar umwe mu bagabo bamaze kumenyekana mu njyana ya Gakondo by'umwihariko mu itorero ry'igihugu abereye kapiteni, kuri ubu yashyize hanze amashusho y'indirimbo My Love yakoranye na Luc Tonny atangaza ko uretse injyana Gakondo n'izindi azumva cyane kandi azishoboye.



'My Love' ni umushinga wahuriwemo na Jabastar na Luc Tonny. Iyi ndirimbo yuzuyemo amagambo y'urukundo avugwa n'abakundana bemezanya ko bagomba gukundana akaramata. Mu kiganiro Jabastar Intore yahaye INYARWANDA ku muronko wa telefone avuga kuri iyi ndirimbo 'My Love' yavuze ko abatekereza ko umuntu uririmba Gakondo atashobora indi njyana bibeshya na cyane.

Yakomeje avuga ko yiyemeje gufasha abasore bagera kuri batanu mu buryo bwo kubabuza kujarajara muri muzika nk'isoko yo kugera aho bifuza kugera kuko kujarajara bituma umuhanzi atagira aho yigeza. Yagize ati" Umuziki wose njye ndawuririmba, injyana yose nyiyumvamo kandi nk'undi muhanzi wese ntabwo tugomba guheranwa n'injyana imwe gusa."

Yunzemo ati "Ubundi nakoze iyi ndirimbo 'My Love' mu buryo bwo gusohoza isezerano nahaye abasore banjye batanu mfasha mucyo twise 'Crew' ni ukuvuga buri wese mwemerera indirimbo mu gihe runaka nkayimukorera amajwi n'amashusho, so Luc Tonny rero ni we wari utahiwe. Ni umwana ufite gahunda nziza muri muzika afite icyerekezo cyiza kandi nzakomeza kubafasha uko bishoboka kose".

Semanza Jean Baptiste wakoranye iyi ndirimbo na Luc Tonny 'My Love' yamenyekanye cyane nka Jabastar. Uyu mugabo yamenyekanye cyane nk’umuhanzi ariko nanone ni umubyinnyi akaba inkingi ya mwamba mu itorero ry’Igihugu Urukerereza. Kuri ubu ari gufasha abasore batanu aribo Rukundo Jeanric, Nkurunziza Patrick, Nkurunziza Didier, Wiz Kenny hamwe n'uwitwa Amani.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MY LOVE" YA JABASTAR INTORE NA LUC TONNY


UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND