RFL
Kigali

Dj Princess Flor uzacuranga muri Kigali Summer Fest yageze i Kigali ahishura ko indirimbo y’umunyarwanda ikunzwe i Burayi ari iya Dj Pius-IKIGANIRO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:23/07/2019 10:07
1


Dj Princess Flor ni umunyarwandakazi umaze kuba ikirangirire ku Isi kubera gucuranga umuziki yaba mu birori ndetse no mu tubyiniro tunyuranye ku mugabane w’Uburayi. Uyu mukobwa watumiwe mu gitaramo cya Kigali Summer Fest kigomba kubera mu mujyi wa Kigali mu mpera z’iki Cyumweru, yamaze kugera mu Rwanda.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo Dj Princess Flor yageze mu mujyi wa Kigali aho yitabiriye igitaramo gikomeye cya Kigali Summer Fest. Mu kiganiro n'abanyamakuru yatangaje ko yiteguye gushimisha abanyarwanda ndetse anabasaba kuzitabira igitaramo ari benshi kugira ngo banabonereho umwanya wo kumva ubuhanga afite mu gucuranga.

Abajijwe indirimbo y’umunyarwanda ihagaze neza mu tubyiniro tw’i Burayi Dj Princess Flor yabwiye umunyamakuru ko indirimbo “Homba Homboka” ya Dj Pius atasohoka mu kabyiniro ako ari ko kose acuranzemo atayikinnye cyane ko nubwo benshi batumva icyo bivuze ariko iyo igiyemo ubona abantu bayishimiye.

FlorDj Princess Flor uri mubagezweho mu Bubiligi,...

Dj Princess Flora aje mu Rwanda kwitabira Kigali Summer Fest byitezwe ko izaririmbamo abahanzi bakomeye bazaba bayobowe na Sheebah Karungi umugandekazi watumiwe muri iki gitaramo n’abahanzi b'abanyarwanda barenga cumi na batanu.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DJ PRINCESS FLOR AKIGERA I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hh4 years ago
    Whatever. Ubwo c yasubije icyo yabajijwe? Kumubaza Indirimbo ikunzwe kuruaha izindi no Kumubaza Indirimbo akina kurusha izindi biratandukanye





Inyarwanda BACKGROUND