RFL
Kigali

A$AP Rocky ashobora gukatirwa imyaka 6 aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, Trump yatangiye kwinjira mu kibazo cy’uyu muraperi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:22/07/2019 20:05
0


Kuri uyu wa kane nibwo umushinjacyaha wa Suwede Daniel Suneson ari bufate umwanzuro wo kurekura cyangwa gukomeza gufunga umuraperi A$AP Rocky umaze ibyumweru hafi 3 afungiwe muri iki gihugu azira guhohotera umuturage. Ibi byaha aramutse aburanye bikamufata, yafungwa imyaka 6 nk’uko bigaragara mu mategeko mpanabyaha ya Suwede.



Rakim Mayers uzwi mu muziki nka A$AP Rocky ari muri gereza yo muri Suwede, yinjiyemo tariki 03/07/2019, bitera impagarara muri Amerika, dore ko benshi bemeza ko yarenganye kuko uwo muntu bivugwa ko yahohoteye ari we watangiye amwiyenzaho. Mu mashusho ari kuri TMZ, bagaragaza uyu musore akurikirta A$AP Rocky n’abo bari kumwe bakamubuza kubakurikira, nyuma berekana imirwano aho uyu musore yari ku butaka bamuhata ingumi.

Abantu batandukanye bakoze ubukangurambaga bwo gusaba Suwede kurekura uyu muraperi ariko ntacyo biri gutanga, dore ko iki gihugu cyo kivuga ko kidahangayikishijwe n’igitutu cy’amahanga. Ikindi giteye urujijo muri ibi byose ni uko nta muntu wigeze atanga ikirego arega A$AP Rocky, ni mu gihe iki cyaga ashinjwa (aggravated assault) gihanirwa igihano cy’imyaka 6 muri gereza mu gihugu cya Suwede.


Perezida Donald Trump ari gukurikirana ibibazo by'ifungwa rya A$AP Rocky

Perezida Donald Trump yatangaje ko ari gukora ibishoboka byose akavugana na ministiri w’intebe wa Suwede amusaba kumufasha ku irekurwa ry’uyu muraperi, gusa ngo ntibyoroshye kuko mu mategeko ya Suwede nta muntu wemerewe kwivanga mu kazi k’ubushinjacyaha. Icyemezo cya nyuma kiri mu maboko ya Daniel Suneson, umushinjacyaha wa Suwede.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND