RFL
Kigali

Mugiraneza Jean Baptiste yerekeje muri Tanzania gutangira imyitozo muri KMC - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/07/2019 19:12
1


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, umukinnyi wo hagati mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda (Amavubi), yafashe urugendo agana i Dar Es Slaam muri Tanzania aho agiye gutangira akazi mu ikipe ya KMC.



Saa kumi n'imwe z'igicamunsi (17h00’) cy'uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yari asesekaye ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe kugira ngo afate urugendo rugomba kumugeza i Dar Es Slaam.


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ubwo yari ku kibuga cy'indege agiye muri Tanzania

Aganira na INYARWANDA, Mugiraneza yavuze ko agiye mu kazi nyuma yo gusinya amasezeramo y'umwaka umwe muri KMC.

“Ngiye ku kazi nk’ibisanzwe kuko nyuma yo gusinya amasezerano y’umwaka umwe bampaye gahunda ko kuri uyu wa Mbere ngomba kuba ndiyo hanyuma kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 nkajyana n’abandi muri Zanzibar kwitegura umwaka w’imikino utaha tunitegura AS Kigali”. Mugiraneza


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ibumoso) na Veve Star (Iburyo) usanzwe ari umushoferi umutwara muri Kigali akaba amusigiye imodoka ngo abe aryoshya 

Kuwa Kane tariki 10 Nyakanga 2019 ni bwo Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasinye amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya KMC (Kinondoni Municipal Council), ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri Tanzania. KMC iheruka mu Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019.


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (Ibumoso) na Nzishoes Fabrice (Iburyo) umusore babanaga muri Kenya akina muri Gormahia FC na Tanzania akina muri Azam FC  

Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Miggy wari umaze umwaka n’igice muri APR FC uhereye muri Mutarama 2017 kugeza muri Kamena 2019, yabaye muri APR FC mbere yo kujya muri Azam FC (2015-2017). Mugiraneza yakiniye APR FC imyaka umunani (2007-2015) ubwo yari avuye muri SC Kiyovu (2003-2006). 2017 Mugiraneza yari muri Gormahia FC muri Kenya.


Mugiraneza Jean Baptiste Miggy inyuma y'umufasha we Gisa Fausta Mugiraneza uzwi nka Mama Abby

Mugiraneza Jean Baptiste yageze mu ikipe y’igihugu kuva mu 2006 ari muri SC Kiyovu kugeza magingo aya ubwo amazemo imyaka 13 aho ari na kapiteni wa kabiri w’iyi kipe aho yungirije Haruna Niyonzima kuri ubu wasinye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.


Mugiraneza Jean Baptiste yashimye abayobozi ba APR FC by'umwihariko Gen.James Kabarebe ku musanzu adahwema gutanga mu gushyigikira abakinnyi ndetse anabwira abafana ba APR FC ko abakunda n'ubwo atakiri umukinnyi wabo.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eric4 years ago
    Good lucky Legend!!





Inyarwanda BACKGROUND