RFL
Kigali

Ama G The Black, Dj Phil Peter&Lenzo basigiye ibyishimo abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/07/2019 16:34
0


Umuraperi Hakizimana Amani uzwi nka Ama G The Black afatanyije na Dj Phiter na Dj Lenzo basigiye ibyishimo by’ikirenga abasohokeye mu kabari kagezweho ka Bauhaus Club gaherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.



Ni mu gitaramo cyabaye mu rucyerere rwo ku wa Gatandatu. Ama G The Black niwe wabanje ku rubyiniro afatanya n’umuhanzi Essam baririmba nyinshi mu ndirimbo uyu muraperi yagiye ashyira hanze mu bihe bitandukanye.

Bakurikiwe na Dj Phil Peter afatanyije na mugenzi Dj Lenzo baherutse guhurira mu ndirimbo “Akuka”, ibintu bihindura isura muri Bauhaus Club Nyamirambo.

Bombi bahurije ku kuvangavanga umuziki ugezweho kandi wihiziye abasohokeye muri aka kabari.

Mu gihe bamaze bacuranze indirimbo zigizweho haba mu Rwanda no mu mahanga. Bishimiwe bikomeye bava ku rubyiniro benshi batabashika.

Ama G The Black ni umwe mu baraperi bahatanye mu marushanwa akomeye mu muziki nyarwanda, yakunzwe mu ndirimbo ‘Uruhinja’ yatumbagije ubwamamare bwe, ‘Twarayarangije’, ‘Ikiryabarezi’, ‘Umuntu’ n’izindi zakomeje izina rye.

Bauhaus Club Nyamirambo iri mu tubari dukunze gusohokerwamo na benshi mu bahanzi nyarwanda n’abafite abafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro. 

Bauhaus Bar ifite akabyiniro gakomeye kafunguwe ku mugaragaro na Bruce Melodie ku munsi w’abakundana (St Valentin).  

Bafite inzoga z’amako yose, ibyo kurya bitandukanye n’ibindi byinshi.  Iherereye i Nyamirambo ahazwi nka Cosmos iteganye na Station Merez. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788816126.

Dj Phil Peter na Dj Lenzo bigaragaje muri iki gitaramo

Abasohokeye Bauhaus Club Nyamirambo babyinnye biratinda

Dj Lenzo imbere y'abitabiriye igitaramo








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND