RFL
Kigali

Bad Rama yongeye Rafiki mu bazaririmba muri Kigali Summer Fest nyuma yuko umubano wabo ukemanzwe mu minsi ishize

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2019 15:12
0


Mu gihe habura igihe kitageze ku cyumweru ngo habe iserukiramuco ryitiriwe Impeshyi muri Kigali (Kigali Summer Festival), byamenyekanye ko abahanzi 15 b’abanyarwanda aribo bazasusutsa ibi birori bafatanije na Sheebah Karungi nawe wamaze kwemera kuza muri iri serukiramuco. Muri 15 hamaze kwiyongeraho umuhanzi Rafiki Coga Style.



Ubwo batangazaga umubare w’abahanzi bazitabira iki gitaramo Bad Rama yabajijwe impamvu atajya akorana na Rafiki Coga Style nyamara ari umuhanzi babanye kuva cyera, avuga ko nta kibazo kiri mu mubano we na Rafiki ariko ibyo gukorana byo byari bitaragerwaho. Nyuma y’iminsi micye bamamaza iki gitaramo Bad Rama yamaze kongera Rafiki mu bazaririmba.

Abazaririmba muri Kigali Summer Fest ni; Rafiki, Bruce Melodie, Uncle Austin, Riderman, Social Mulah, Active, Amalon n’abahanzi bahuriye mu nzu ya The Mane aribo Safi Madiba, Marina, Queen Cha na Jay Polly n’abandi bahanzi b’abanyarwanda biyongera kuri Sheebah Karungi umugandekazi umaze kuba icyamamare mu muziki ndetse na DJ Princess Flor umukobwa umaze kwandika izina mu kuvanga imiziki mu Bubirigi.

Rafiki

Rafiki yongewe mu bazaririmba muri iki gitaramo

Biteganyijwe ko iki gitaramo kizaba kuya 27 Nyakanga 2019 muri parikingi ya Camp Kigali ahabereye igitaramo cya Don Moen, hakazaba hari uburyo butandukanye bwo kwidagadura buhuye n’ibihe by’impeshyi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND