RFL
Kigali

Jay Polly yamaganye ibihuha byamukuraga mu nzu ya The Mane bikamujyana muri “The Management” ya Uncle Austin

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2019 14:52
0


Mu mpera z’iki Cyumweru turangije ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe igihuha cyahamyaga ko Jay Polly yaba yamaze gutandukana na The Mane agahita yerekeza muri The Management ya Uncle Austin, icyakora uyu muraperi yahise yamagana aya makuru y’ibihuha ahamya ko yakwirakwijwe n’abamurwanya nabo batari benshi.



Ibi bihuha bikijya hanze Inyarwanda yaganiriye na Bad Rama umuyobozi wa The Mane, adutangariza ko mu by’ukuri atazi ibyo kuba Jay Polly yaravuye muri The Mane. Yagize ati” Burya ni yo umuntu mugiye gutandukana wenda uba ubona ibimenyetso, ariko Jay Polly rwose nta kimenyetso na kimwe cyerekanaga ko yaba agiye kugenda arahari aracyari muri The Mane.”

Uncle Austin wari watwererewe Jay Polly we yatunguwe n'aya makuru avuga ko usibye no kuba yatwara Jay Polly adaheruka no kumubona. Uncle Austin yagize ati” None se ndatwara umuntu ntabona, Jay Polly njye sinaherukana na we ibyo ni ibihuha pe.” Aya makuru yari yafashwe nk’ibihuha yaje guhakanwa burundu na nyiri ubwite.

Jay PollyJay Polly

Abinyuijije ku mbuga nkoranyambaga Jay Polly yagize ati” Mbanje kubasuhuza ni amahoro, hari ibintu mbyutse nsoma mbona abantu bake baturwanya, ni bake  kuko abenshi bakunda ibyo dukora,…abo batadushaka batadukundira ibyo dukora bavuze ko navuye muri The Mane ariko icyo nababwira ni uko turi muri The Mane,…. Iracyakomeye turimo kandi ntiduteganya no kuhava,…”

Jay Polly ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The Mane inzu ahuriyemo n'abahanzi nka Safi Madiba, Queen Cha na Marina uyu akaba afite indirimbo “Nyirizina” ari nayo aheruka gushyira hanze mu minsi micye ishize.

REBA HANO INDIRIMBO NYIRI IZINA YA JAY POLLY

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND