RFL
Kigali

Yvan Ngenzi yakoze igitaramo gikomeye atungurwa na Jules Sentore avugwaho amagambo akomeye na Masamba-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2019 11:40
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019 Yvan Ngenzi ufatwa nk’umwami w’injyana ya Gakondo mu muziki wo kuramya ndetse no guhimbaza Imana hano mu Rwanda, bwa mbere mu mateka yakoze igitaramo yise ‘Ntahemuka Live Concert’ cyaranzwe n’umuziki wa Gakondo w’umwimerere mu guhimbaza Imana.



Iki gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Centre cyatangiye saa Kumi n'ebyiri n'iminota 20 (18h20), aho cyari giteganyijwe gutangira saa kumi n'imwe (17h00). Cyitabiriwe n’abantu benshi, ibintu byatunguranye na cyane ko cyari kibaye ku nshuro ya mbere mu mateka y’u Rwanda ndetse akaba ari na cyo gitaramo cya mbere Yvan Ngenzi akoze. 

Iki gitaramo cyaranzwe n'umunezero udasanzwe, abakitabiriye bahimbaza Imana mu ndirimbo nyinshi mu buryo bwa Gakondo aho Yvan Ngenzi wari wambaye bya Gitore, yaririmbye indirimbo ze zinyuranye ndetse akavangamo indirimbo z’amatorero atandukanye agacishamo akabyina bya Kinyarwanda.


Yvan Ngenzi uririmba Gakondo mu guhimbaza Imana yakoze igitaramo cyanyuze benshi

Ni igitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi aho imyanya yari yatenganyijwe yo kwicaramo yashije kare maze abantu batarai bacye bakagikurikirana bahagaze. Cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye yaba iza Leta, Abikorera n'abanyamadini. Mu bantu bazwi bari muri iki gitaramo harimo; Aime Uwimana, Masamba Intore wari uhagarariye MINISPOC, Jules Sentore, Serge Iyamuremye, Columbus, Eric Munyemana wari uhagarariye PEACE PLAN (Mc yavuze ko yari ahagarariye Umubiri wa Kristo mu Rwanda), Pastor Liz umunyamabanga wihariye wa Apotre Mignonne Kabera n'abandi benshi.

Iki gitaramo cyaranzwe n'ubwitabire ku rwego rwo hejuru


Yvan Ngezi yizihiye benshi bari mu gitaramo cye

Muri iki gitaramo cyiswe 'Ntakemuka Live Concert', Yvan Ngenzi yari yatumiye Aime Uwimana wamufashije mu ndirimbo nyinshi zo guhimbaza Imana asusutsa abari bitabiriye iki gitaramo mu guhimbaza Imana. Mu minota 30 Aime Uwimana yamaze kuri stage, yaririmbye indirimbo ze zinyuranye arishimirwa cyane. Ageze ku ndirimbo ye nshya 'Sogokuru' yabanje kuyisobanura byimbitse. Yavuze ko yayanditse ashaka gusobanurira abantu ko urugendo rujya mu ijuru rurimo byinshi bica abantu intege ariko kandi mu ijuru akaba ari ahantu heza cyane hahora umunezero gusa. 


Aime Uwimana ni we muhanzi rukumbi wafatanyije na Yvan Ngenzi

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi kugeza ubwo imyanya yo kwicaramo ishira

Yvan Ngenzi yaririmbye indirimbo ikundwa n’abantu benshi muri Kiliziya Gatolika, iyi ndirimbo ikaba yahagurukije abantu bose bari bitabiriye iki gitaramo. Iyi ndirimbo irimo aya magambo ”Komeza inzira watangiye wicika intege wahisemo neza Nyagasani muri kumwe” (REBA HANO IYO NDIRIMBO). Yateye iyi ndirimo, abantu babasha kuyibyina bya Kinyarwanda. Ni igitaramo cyanejeje abari bakitabiriye kugeza aho Jules Sentore ahaguruka asanganira Yvan Ngenzi kuri stage amufasha ku buryo bwatunguye abari bitabiri iki gitaromo.

Yvan Ngenzi wakoreye igitaramo gikomeye kuri Kigali Convention Centre

Mu magambo yaranzwe n’amavamutima Jules Sentore yavuze ko yatunguwe cyane kandi ashimishwa no kuba bwa mbere mu Rwanda habaye igitaramo cyo guhimbaza Imana muri Gakondo. Yavuze ko ari ibintu byamukoze ku mutima.

Jules Sentore yagize ati:” …Benshi muratwumva mukumva hanze ibintu byinshi bitandukanye, niba hari ikintu njya nsengera ni ukubona abanyarwanda bashobora kuramya no gusenga Imana mu buryo bwa Gakondo, kuko mba mbona ari ikintu cyiza kandi kidasanzwe kandi bitangiye kuza mu minsi iri imbere bizaba bishimishije”.



Jules Sentore yatunguranye aririmba mu gitaramo cya Yvan Ngenzi

Intore Masamba yahawe ijambo avuga amagambo akomeye kuri Yvan Ngenzi. Yavuze ko abantu benshi bamwemeje ko Yvan Ngenzi nawe ari umwana wo mu muryango wa Sentore kubera impano afite. Yakomeje avuga ko yaje kubigenzura koko asanga Yvan Ngenzi afite impano ikomeye, ibintu byahise bimwemeza neza ko ari uwo mu muryango wa Sentore. Mbere yo kugira icyo avuga ariko yabanje kuririmba indirimbo y'Imana, avuga ko ari yo se Sentore yakundaga cyane. Iyi ndirimbo yizihiye benshi bari muri iki gitaramo.

Masamba Intore yavuze ko Yvan Ngenzi afite impano idasanzwe

Yagize ati:” … Uyu munsi namenye ko hari Gakondo nkirisitu ariko n’ubundi na Gakondo dukora Imana irayikunda cyane, nahoze nsaba Imana nyibwira ngo imanuke ize ahangaha yumve ukuntu abanyarwanda batarama Kinyarwanda kandi yankundiye nayo ubu turi kumwe ahangaha nizere ko iki gitaramo kidahagarariye aha, ziriya ndirimbo muririmba mwese ni nziza ariko iyo mutarama mu by'iwanyu muri Gakondo ya Mana yirirwa ahandi isigaye yirirwa mu Rwanda nta kindi twese tuzajya tuza. Abantu benshi banyemeje ko uyu mwana (Yvan Ngenzi) ari uwo mu muryango wa Sentore kubera Impano afite”.

Yvan Ngenzi wasusurukije abitabiriye igitaramo 'Ntahemuka Live Concert'

Mu kiganiro Inyarwanda.com twagiranye na Yvan Ngenzi nyuma y'igitaramo cy'amateka yakoze, yashimiye abitabiriye bose ndetse n'abamufashije. Yavuze ko yagiteguye mu gihe kiri hagati y’amezi ane n’atanu, ndetse yizeza abakunzi be ko kitagiye kuba rimwe ngo bihagarare ahubwo ko azahora abataramira.

Yagize ati: “Tumaze amezi ane cyangwa atanu dutegura iki gitaramo ndashimira Imana inyoboye kuba nagikora, ngitegura ntabwo nari nzi ko abantu bazaza ari benshi cyane ku buryo baje imyanya igashira bamwe bagahagarara. Ndashimira itangazamakuru ryamfashije kuba nabasha kugera ku ntego zanjye, ubusanzwe inganzo yanjye ntabwo igira umupaka ariko ubu Imana yanyoboye kuyikora muri Gakondo. 

Ndashimira itsinda ryanjye rya Gakondo kuba ryaramfashije gutegura kugeza ku munsi wa nyuma. Ikintu cyanshimishije cyane muri iki gitaromo ni uko ibyo nibwiraga byarenze nanjye bikantungura, icyo nabwira abakunzi banjye ni uko iki gitaramo kitagiye kuba rimwe gusa ngo birangire ahubwo ku bwo kuyoborwa n’ukuboko kw’Imana bizongera bikaba.” Yvan Ngenzi

Itorero ryafashije Yvan Ngenzi hagaragayemo Aime Uwimana

Yvan Ngenzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, gusa we yihaye umwihariko wo gukora injyana ya Gakondo. Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga. Azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo; ‘Ntahemuka’, ‘Ndamushima’, ‘Uri umwami’, ‘Garuka’, ‘Mu gituza cyawe’ yakoranye na Aime Uwimana na Brenda, n’izindi. Izina rye rizwi na benshi mu bataha ubukwe cyane cyane ubw’abakristo dore ko uyu musore atumirwa henshi mu rwego rwo gufasha abageni kuryoherwa n’umunsi wabo w’ubukwe.

REBA ANDI MAFOTO YARANZE IGITARAMO CYA YAVN NGENZI

Aime Uwimana ni we muhanzi wakundishije Yvan Ngenzi kuririmbira Imana







YVAN NGENZI ATI KO MBONA ARI BYIZA BIZAMERA BITE MU IJURU


Yvan Ngenzi mu gitaramo cye cya mbere kuva atangiye umuziki


Yvan Ngenzi yashimiye cyane Chris Mwungura uri mu bamuteye imbaraga zo gutegura iki gitaramo



Komite yafashije Yvan Ngenzi gutegura iki gitaramo yashimiwe by'ikirenga

Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND