RFL
Kigali

Umuhanzi Emmy agiye kugaruka mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:22/07/2019 8:56
1


Nsengiyumva Emmanuel cyangwa se Emmy nkuko benshi mwamumenye mu muziki ni umwe mu bahanzi babanyarwanda babarizwa muri Diaspora ya Amerika arinaho akorera muzika. Uyu musore mu minsi ishize yari mu Rwanda mu buryo bw’ibanga ariko noneho kuri ubu agiye kugaruka noneho bikazaba atari ibanga.



Amakuru agera ku Inyarwanda ahamya ko uyu muhanzi agomba kugera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019, icyakora igikorwa nyiri izina kizaba kizanye Emmy mu Rwanda cyo gikomeje kugirwa ibanga. Bamwe mu nshuti ze bahamya ko azaba aje mu Rwanda kwisurira umuryango ndetse n’inshuti kimwe nuko hari ababihuza nuko azaba agarutse kureba umukunzi we bamaze igihe bakundana.

EmmyEmmy agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y'igihe gito ahavuye,...

Emmy agiye kugaruka mu Rwanda nyuma y’amezi make cyane ahavuye dore ko muri Gicurasi 2019 yari mu mujyi wa Kigali aho yanafotorewe ari kumwe n’umukunzi we nubwo we yagize ibanga uru rugendo byavugwaga ko rwari urwo gusura umukunzi we mushya witwa Joyce Umuhoza uyu wahoze ari umukunzi w’undi muhanzi Peace Jolis.

JoyceUmuhoza Joyce umukunzi mushya wa Emmy bivugwa ko ari mu bigaruye uyu muhanzi igitaraganya

Usibye abahamya ko yaba aje mu Rwanda gusura umuryango n’inshuti ze ariko nanone hari nandi makuru ahamya ko Emmy yaba aje mu Rwanda muri gahunda z’ibanga afitanye n’umukunzi we zirimo gutangira gutegura ubukwe nubwo ibi byo atari amakuru yizewe gusa amakuru nyayo kuri uru rugendo tuzayamenya neza ku wa Gatatu tariki 24 Nyakanga 2019 ubwo uyu muhanzi azaba ageze mu Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rugo4 years ago
    Uwo muhanzi azaba aje mubukwe bwa mushiki we uzashyungirwa. Umuryango we wose uri I Kigali kubera ubwo bukwe. Ntabwo agaruwe numukunzi.





Inyarwanda BACKGROUND