RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: KCCA yegukanye igikombe cya kabiri mu mateka itsinze Azam FC - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2019 20:39
0


Ikipe ya KCCA ibitse igikombe cya shampiyona 2018-2019 muri shampiyona ya Uganda, yatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 itsinze Azam FC igitego 1-0 ku mukino wa nyuma.



KCCA izanakina imikino ya Total CAF Champions League 2019-2020, yatwaye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019 ihita igira ibikombe bibiri by’iri rushanwa kuko yagiherukaga mu 1979.



KCCA FC bishimira igikombe batwaye batsinze Azam FC

Wari umukino wa nyuma wahuje KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania yari inafite igikombe cya 2018, umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho warangiye KCCA yegukanye igikombe itsinze Azam FC 1-0.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yatakana cyane ariko gufungura izamu bikanga, mu minota 15 ya mbere ikipe ya KCCA yari yihariye cyane umupira yataka izamu aho yashoboraga kubona igitego ku munota wa 6 w’umukino aho rutahizamu wa KCCA yafunguye amazamu maze umusifuzi wo kuruhande akerekana ko yari yarariye.


Intebe ya tekinike ya KCCA (KCCA Technical Staff)

Ikipe ya KCCA yakomeje irataka aho Okello na Anaku Sadat banyuranagamo bahinduranya impande bataka izamu rya Azam FC, aho nko ku munota wa 12 Allan Okello yabuze igitego asigaranye n’umuzamu, igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0, n'ubwo KCCA yari yagerageje kucyiharira.


Azam FC basoje irushanwa bari ku mwanya wa kabiri

Aya makipe yakinnye neza cyane yatakanaga cyane aho byagaragaraga ko aziranye dore ko yari ari mu itsinda rimwe rya kabiri (B), itsinda ryakiniraga mu Karere ka Huye aho mukino wabahuje KCCA yatsinze Azam FC 1-0 cyatsinzwe na Kizza Moustapha ku munota wa 63’.

Igice cya kabiri cyatangiye KCCA ikina neza nk'uko igice cya mbere cyatangiye aho byagaragaye ko iyi kipe ikunda kwiharira iminota 15 ya mbere. Ni iminota 15 yakiniwe mu rubuga rwa Azam FC, ariko KCCA kureba mu izamu rya Azam bikanga.

Ikipe ya Azam FC yakinaga ishaka cyane imipira y'imiterekano, ku munota wa 61 w'umukino umutoza mukuru wa Azam FC Etienne Ndayiragije avanamo Paul Peter yinjizamo Iddi Kipangwile.


Allan Okello yasoje irushanwa afite ibitego bine anahiga abandi muri rusange (Top scorer)


Iddy Nado undi mukinnyi mwiza wari muri CECAFA Kagame Cup 2019 akinira Azam FC

Ku munota wa 63' w'umukino Mustafa Kizza yashose umupira uvuye kure maze ba rutahizamu ba KCCA ndetse n'abakinnyi bugarira ba Azam barawuhusha uhita ujya mu izamu biba igitego cya mbere cya KCCA. Ikipe ya Azam FC yahise ikanguka ikina neza ishaka kuba yakwishyura dore ko iyi kipe ya Azam FC ariyo ifite igikombe giheruka.


Karangwa Bruce, kapiteni wa Azam FC yaje gushota umupira ku munota wa 82 washoboraga kuvamo igitego cyo kwishyura cya Azam FC, ariko umupira unyura iruhande gato rw’izamu iminota 90 y’umukino yarangiye KCCA ikiri imbere n’igitego kimwe, aho umusifuzi yaje kongeraho iminota itatu y’inyongera.


Iminota y’inyongera yaje kurangira ikipe ya KCCA itsinze 1-0 bidasubirwaho ihita yegukana igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2019, gisubira mu gihugu cya Uganda nyuma y’imyaka 13, ubwo cyegukanwaga na Police FC.




KCCA bishimira igitego cyabahe igikombe 

Ikipe ya KCCA ikaba yahawe igikombe na 30,000 by’amadorari naho Azam FC ibona 20,000 by’amadorari, Green Eagles yatsindiye umwanya wa 3 ibona 10,000 by’amadori.

Azam FC yageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezere ikipe ya AS Maniema FC iyitsinze Penaliti 5-4, nyuma y'uko amakipe yose anganyije 1-1, naho KCCA FC yasezereye Green Eagles yo muri Zambia iyitsinze ibitege 4-3, nyuma yo gukina iminota 90 ikarangira amakipe yose anganyije 2-2.

Abakinnyi 11 babanjemo ku ruhande rwa Azam FC (Tanzania)      

Razak Abalora (GK 16), Bruce Kangwa (C 26), Oscra Masai 15, Yakubu Mohamed 5, Daniel Amoah 3, Salmin Iddi Hoza 22, Abdallah Masoud 28, Idd Saleman 23, Paul Peter 20, Obrey Chirwa 10, Abdul Haji 2.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa KCCA FC

Charles Lukwago (GK, C,24), Kizza Moustapha 12, Peter Magambo 13, Kato Samuel 2, Anaku Sadat 21, Herbert Achai 16, Muzamiru Mutyaba 10, Gift Ali 7, Mutyaba Mike 18, Musa Ramathan 4, Allan Okello 25.









Inkuru ya Paul Mugabe

PHOTOS: Saddam MIHIGO & Amina Babirye

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND