RFL
Kigali

MINISPOC na Komite Olempike bahaye impanuro abakinnyi bagiye kwitoreza mu Buyapani - AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2019 19:02
0


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo Komite Olempike y’u Rwanda yahuye na Minisiteri ya siporo n’umuco baha impanuro icyiciro cya mbere cy’abakinnyi bagiye mu Buyapani kwitegura amarushanwa ya All African Games.



Muri Gicurasi 2018, Komite Olempike y’u Rwanda    yagiranye amasezerano  y’ubufatanye n’umujyi wa Hanchimantai  mu Buyapani hagamijwe kureba uburyo abakinnyi bazajya kwitoreza muri uwo mujyi mu rwego rwo kwitegura imikino  y’Afurika “All African Games 2019”  izabera muri Maroc ndetse n‘imikino Olempike izabera Tokyo mu Buyapani umwaka utaha wa 2020.


Nyuma y'ibiganiro ku mpande zombi bafashe ifoto

Aganira n’abakinnyi, Amabasaderi Munyabagisha Valens yabwiye abakinnyi ko kuba bagiye mu Buyapani batagiye kuryoshya cyangwa gukora ibyo bishakiye ahubwo ko akazi bazakorera muri iki gihugu ariko kazatanga imidali ku Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ari imbere.

“Mugomba kumenya ko Abanyarwanda bacyeneye imidali n’ishema ku gihugu. Ushobora kujya mu irushanwa nibyo imbaraga zikaba zagushirana ariko cya gihe imbaraga zitangiye gushira ujye wibuka ko hari igihugu cyagutumye umudali”. Amb.Munyabagisha



Amb.Munyabagisha Valens aganiriza abakinnyi 

Ambasaderi Munyabagisha yakomeje avuga ko aba bakinnyi bagiye mu Buyapani basabwa kurangwa no gukoresha neza igihe bazahabwa kandi bakamenya kubaha amabwiriza bazajya bahabwa mu mirimo ibajyanye.


Rurangayire Guy Didier umuyobozi wa siporo muri Minispoc yijeje abakinnyi ko ibisabwa babitanze ahasigaye ari ahabo ngo bazane imidali mu marushanwa ataha 

Muri rusange abakinnyi 15  baturutse mu mikino  itatu (3) ariyo; Volleyball ikinirwa ku mucanga “Beach Volleyball”, amagare (Cycling) ndetse n’imikino ngororamubiri ni bo bazitabira iyi myitozo.


Uhiriwe Byiza Renus ukina umukino wo gusiganwa ku magare 

Kuri iki cyumweru tariki 21 Nyakanga 2019 ni bwo icyiciro cya mbere kigizwe n’abakinnyi barindwi (7) bakina umukino wo gusiganwa ku magare ndetse n’abakina imikino ngororamubiri bahagurutse mu Rwanda berekeza Hanchimantai mu Buyapani.


Sempoma Felix umutoza w'abakina umukino wo gusiganwa ku magare 

Mu bakinnyi bagiye mu Buyapani barimo; Areruya Joseph usanzwe akinira ikipe ya Delko Marseille Provence KTM (France), Hari Munyaneza Didier, Uhiriwe Byiza Renus  bakinira ikipe ya Benediction Excel Energy Continental Team na Gahemba Bernabe  ukinira ikipe ya Les Amis Sportifs de Rwamagana.

Areruya Joseph na Munyaneza Didier bazaserukira u Rwanda  mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” izabera muri Maroc kuva tariki 19 kugeza 31 Kanama 2019.

Hitimana Noel, Yankurije Marthe na Christophe Tuyishime nibo bagiye mu cyiciro cy'imikino ngororamubiri.


Eric Karasira umutoza w'imikino ngororamubiri


Nyuma y’iki cyiciro cya mbere, tariki 31 Nyakanga 2019 ikindi cyiciro cy’abakinnyi 8 bakina umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga  “Beach Volleyball” mu bagore n’abagabo  nabo bazerekeza mu Buyapani.

Aba bakinnyi barimo; Ntagengwa Olivier usazwe akinana na Akumuntu Kavalo Patrick na Gatsinzi Vénuste uzaba akinana na Niyonkuru Yves. Aha akaba ari mu cyiciro cy’abagabo.

Mu bagore hari Nzayisenga Charlotte  ukinana na  Hakizimana Judith, Mukandayisenga Bénitha uzaba akinana na Munezero Valentine.


Abakinnyi barimo Areruya Joseph (Ubururu) bagiye mu myitozo mu Buyapani 

Aba bakinnyi bose bazasoza imyitozo tariki 15 Kanama 2019 ari nabwo bazagaruka mu Rwanda hanyuma abazaserukira u Rwanda mu mikino y’Afurika “All African Games 2019” berekeze muri Maroc.


Abakinnyi bagiye mu Buyapani basabwe  kubyaza umusaruro umwanya bahawe 

PHOTOS: Saddam MIHIGO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND