Mu minsi ishize nibwo twagiye tubagezaho inkuru z'ukuntu Uncle Austin na Senderi Hit batumvikana. Aba bagabo basa n'abahanganye mu muziki kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nyakanga bataramiye mu gitaramo kimwe cya Iwacu Muzika Festival cyabereye i Ngoma. Nyuma y’iki gitaramo aba bagabo bakozanyijeho mu magambo bapfa ubusaza.
Mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yagaragaje ko Senderi ashaje mu buryo bwo gutebya. Senderi wabonye iyi foto yabwiye Inyarwanda ati "Njye ndashaje ndabyemera ariko nanga abantu bigira impinja kandi bashaje." Senderi Hit yatangaje ko atajya avugana na Uncle Austin ndetse nta kintu bavugana ati "Ntacyo navugana n'abantu bavuga, bahereye mu 2000 bavuga n'ubu baracyavuga twe tuvugisha ibikorwa ibyiza biri imbere.” Abajijwe ubutumwa yagenera Uncle Austin uyu muhanzi yagize ati "Ndamukunda”.
Uncle Austin acyumva aya magambo ya Senderi Hit yagize ati "Niba ndi umusaza ubwo ni papa wanjye, njye ntacyo napfa n’umusaza. Senderi Hit ni umusaza njye ndi umusaza mu gakino.” Aba bagabo badahuza niba bajya baganira igihari cyo ngo nta kibazo cyihariye bafitanye usibye ibya muzika.
Senderi Hit na Uncle Austin bose bitwaye neza mu gitaramo cy’i Ngoma batangiye gushyamirana mu magambo bapfa kumenya uyuboye injyana ya Afrobeat aho kugeza n'ubu rukigeretse hagati yabo.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA SENDERI HIT
Senderi Hit na Uncle Austin bataramiye i Ngoma mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival
TANGA IGITECYEREZO