RFL
Kigali

“CECAFA Kagame Cup 2020 ishobora kugaruka mu Rwanda” Nicolas Musonye

Yanditswe na: Editor
Taliki:21/07/2019 13:45
0


Kuva tariki ya 7-21 Nyakanga 2019 mu Rwanda nibwo hakinwaga imikino mpuzamahanga ihuza amakipe (Clubs) abarizwa muri karere ka CECAFA, imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, Nicolas Musonye umunyamabanga uhoraho muri CECAFA, yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rwakwakira irushanwa rya 2020.



Nyuma yo kubona ko irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 ryabereye mu Rwanda ryagenze neza, no gushima imitegurire yaryo Nicolas Musonye umunyamabanga uhoraho muri CECAFA, yavuze ko u Rwanda na Djibouti ari byo bihugu bizavamo igihu kizakira irushanwa ry’umwaka utaha 2020, nyuma yo kuzicara bakaganira n’umuterankunga waryo Azam TV yabateye inkunga uyu mwaka.

Musonye kandi yavuze ko umwaka utaha muri iri rushanwa hazagaragaramo impinduka, aho iri rushanwa ryajyaga riba mu kwezi kwa Nyakanga (7) rizajya riba mu kwezi kwa Kamena (6). Yibukije kandi abakunzi ba CECAFA Kagame Cup ko mu kwezi gutaha Kanama 2019 mu guhugu cy'Ubugande Hagiye gutangira irushwanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’abafite imyaka guhera kuri 8- 15, rizaterwa inkungu n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA.

Nicolas Musonye umunyamabanga uhoraho muri CECAFA

“Reka mfata uyu mwanya nshimire FERWAFA yadufashije gutegura iri rushanwa kugira ngo rigende neza, reka nshimire kandi itangazamakuru ryadufashije, rikatubera ikiraro cyaduhuzaga n’abakunzi b’umupira w’amaguru. Ndashimira kandi ikipe zose zitabiriye iri rushanwa, by’umwihariko KCCA na Azam FC yageze ku mukino wanyuma.

“Reka nshimire kandi by’umwihariko nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku bw'uruhare runini agira muri iri rushanwa. Navuga ko iri rushanwa ryagenze neza twabonye umupira mwiza cyane. Iri rushanwa rifasha amakipe y’ibihugu abarizwa muri karere ka CECAFA kuba yakwitabira amarushanwa y’igikombe cy’Afrika cy’ibihugu (AFCON), mpora nibaza kubera iki u Rwanda na Sudan ibi bihugu bititabira igikombe cy’Afrika? Twabonye urugero rwiza rwa Madagascar yaje ntawe uyiha ikizere ikagera muri ¼. Ndifuza ko umwaka wa 2021 ibi bihugu byazaba birimo”.

Yakomeje agira ati: “Nagira ngo mbonereho kubwira kandi abakunzi ba CECAFA Kagame Cup ko hagiye gutangira irushanwa mu kwezi gutaha ry’abafite imyaka kuva kuri 8-15 mu gihugu cy’u Bugande rizaterwa inkunga na FIFA. U Rwanda na Djibouti nibyo bihugu bizavamo igihu kimwe kizakira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ry’umwaka wa 2020, nyuma yo gusoza ibiganiro n’umufatanyabikorwa wacu AZAM TV yaduteye inkunga uyu mwaka”. Nicolas Musonye umunyamabanga uhoraho muri CECAFA

Irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 ni irushanwa rimaze imyaka 20 aho uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 16 mu matsinda ane. Uyu mwaka kandi amakipe yageze ku mukino wa nyuma ni KCCA yo muri Uganda na Azam FC yo muri Tanzania ari nayo ifite iki gikombe.

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND