Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20/07/2019 kuri stade ya Cyasemakamba mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba habereye igitaramo cy’imbaturamugabo cya Iwacu Muzika Festival cyaririmbyemo abahanzi b’amazina azwi mu Rwanda aho umuhanzi Nsengiyumba/Igisupusupu yishimiwe by'ikirenga.
Iki gitaramo cyabereye mu karere ka Ngoma, cyabaye nyuma y’ibindi binyuranye byabereye mu turere dutandukanye nka Musanze, Rubavu, Huye. Nyuma y’iki gitaramo cy’i Ngoma byitezwe ko hazakurikiraho igitaramo gikomeye kizabera i Kigali tariki 17 Kanama 2019 aho byamaze kumenyekana ko hazitabira umuhanzi Diamond. Abahanzi baririmbye muri iki gitaramo cy’i Ngoma ni; Siti True Karigombe, Senderi Hit, Uncle Austin, Ama G The Black, Intore Masamba, Safi Madiba, Marina na Nsengiyumva (Igisupusupu).
Abakunzi b'umuziki b'i Ngoma bitabiriye ku bwinshi
Iki gitaramo cyatangiye Saa Munani z'amanywa, gisozwa Saa Kumi n'imwe n'iminota 30. Umuraperi Siti True Karigombe ni we wabanje kuri stage. Yagaragarije abanya Ngoma ko ari umuraperi mwiza u Rwanda rufite mu minsi iri imbere, ibintu na Riderman adasiba kubwira abakunda injyana ya Hiphop. Siti True Karigombe na Neema Rehema bakoranye indirimbo 'Urudashoboka' baririmbiye abari muri iki gitaramo iyi ndirimbo, benshi bazamura amaboko nk'ikimenyetso cy'uko bishimiye aba abahanzi b'abahanga mu miririmbire na cyane ko bombi bize umuziki ku Nyundo. Mbere yo kuva kuri stage, Siti True Karigombe yakoze agashya yerekana ubuhanga afite mu kuvuza ingoma.
Nyuma ya Siti True Karigombe, Senderi Hit ni we wakurikiyeho. Yishimiwe bikomeye n'abanya-Ngoma na cyane ko akomoka muri iyi ntara y'Uburasirazuba iki gitaramo cyabereyemo, akaba akomoka mu karere ka Kirehe. Usibye Senderi Hit, abandi bahanzi baririmbye muri iki gitaramo bakomoka mu ntara y'Uburasirazuba harimo Nsengiyumva/Igisupusupu ndetse n'umuraperi Siti True Karigombe. Senderi Hit yaririmbaga ari nako asuhuza abanya-Ngoma ati 'Ngoma muraho'. Yabaririmbiye indirimbo nyinshi zirimo na 'Ibidakwiriye Rmx' yakoranye na Intore Tuyisenge, akaba ari indirimbo baherutse gusubiramo ku busabe bwa Perezida Paul Kagame. Ni indirimbo aba bahanzi baririmbamo bati 'Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga kuko ibyo u Rwanda rwagezeho ntawabisenya ndeba, oya oya kirazira'.
Senderi yishimiwe bikomeye mu gitaramo cy'i Ngoma mu ntara akomokamo
Senderi Hit yari afite ababyinnyi b'intyoza mu kubyina bamufashije kuri stage, imibyinire yabo inyura benshi. Yageze hagati abaza abanya-Ngoma niba barihoboye ati 'Ngoma mwaribohoye?', bamusubije ko bibohoye. Senderi Hit yahise abaririmbira indirimbo 'Twariboboye' abasaba ko bayifatanya bagacinya umudiho bakishimira ko abanyarwanda bibohoye. Ubusabe bwe bwubahirijwe barabyina koko na cyane ko ibi bitaramo bya Iwacu Muzika Festival byateguwe na EAP ku bufatanye na MINISPOC ndetse na Bralirwa mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda kwizihiza #Kwibohora25
Senderi Hit yakurikiwe n'umuraperi Ama G The Black waririmbye indirimbo zinyuranye zirimo; 'Twarayarangije', 'Imizigo', 'Ikiryabarezi' na 'Nyabarongo'. Abitabiriye iki gitaramo babyinnye indirimbo ze ivumbi riratumuka, ibyagaragaje ko uyu muraperi akunzwe cyane i Ngoma. Saa Cyenda n'iminota 2 ni bwo Ama G yavuye kuri stage. Hakurikiyeho umuhanzikazi Marina nawe waje gukurikirwa na Uncle Austin weretswe urukundo n'abanya-Ngoma. Hakurikiyeho Safi Madiba wasanze i Ngoma bakunda cyane indirimbo ze. Hakurikiyeho Intore Masamba washimiye cyane EAP na Bralirwa bateguye ibi bitaramo byongeye nawe bakamutumira mu kwifatanya n'abanyarwanda kwizihiza #Kwibohora25.
Masamba Intore mu gitaramo Iwacu Muzika Festival cyabereye i Ngoma
Nyuma ya Masamba Intore hakurikiyeho Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu wageze kuri stage ahagana Saa Kumi n'iminota 58. Akimara kugera kuri stage, yagize ati "Abanya-Ngoma muraho? Nanjye ndi uwanyu". Yahise ababwira ko nawe akomoka mu ntara y'Uburasirazuba (akomoka mu karere ka Gatsibo). Yahereye ku ndirimbo 'Icange Mukobwa' ayiririmba muri bwa buryo bwe anyuzamo akanaceza. Ivumbi ryatumutse cyane mu bafana bari muri iki gitaramo aho bari bishimiye by'ikirenga gutaramana n'uyu mugabo ukomoka i Gatsibo wubatse izina mu minsi micye, ubu akaba ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda mu gihe nyamara amaze gukora indirimbo 2 gusa.
Nsengiyumva wamamaye nka Igisupusupu
Asoje iyi ndirimbo 'Icange Mukobwa', yabajije abafana bari muri iki gitaramo niba baribohoye, bamusubiza ko bibohoye. Yabisubiyemo avuga ko akomoka mu ntara y'Uburasirazuba ndetse yongeraho ko hakomoka n'inganzo. Bamaze kumubwira ko bibohoye, yasabye abafana kuzamura amaboko hejuru, maze asaba abanyamakuru kumufotorera ifoto y'urwibutso. Mbere yo kuririmba 'Marie Jeanne' indirimbo benshi bazi nk'Igisupusupu, Nsengiyumva yasabye abafite imiduri kumusanga kuri stage, hahise haboneka abagabo bakuze babiri.
Nsengiyumva hamwe n'abasaza 2 bamusanganiye kuri stage bafite imiduri
Nsengiyumva yakoreye amateka i Ngoma dore ko abaturage baho bamwishimiye by'ikirenga kurusha abandi bahanzi bose baririmbye muri iki gitaramo. Asoje indirimbo 'Marie Jeanne', bamusabye kubaririmbira indirimbo ye 'Rwagitima' itari yajya hanze, nuko abiseguraho ko atari buyiririmbe maze abizeza ko azayibagezaho tariki 01/08/2019, ibisobanuye ko ari bwo izajya hanze. Saa Kumi n'imwe n'iminota 13 ni bwo Nsengiyumva yavuye kuri stage, Mc Buryohe yakira Dj Phil Peter asusurutsa abantu aho yavangavangaga imiziki ari nako abari mu gitaramo bataha na cyane ko cyari gisojwe.
Nsengiyumva yishimiwe by'agahebuzo i Ngoma,..iyi foto yafotowe ku busabe bwe
ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE I NGOMA MURI IWACU MUZIKA FESTIVAL
Iki gitaramo cy'i Ngoma cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru
Umuterankunga mukuru w'iki gitaramo ni Bralirwa
Imibyinire ya Senderi n'ababyinnyi be yizihiye benshi
Ama G The Black yasanze afite izina rikomeye i Ngoma
Marina mu gitaramo Iwacu Muzika Festival i Ngoma
Uncle Austin mu gitaramo Iwacu Muzika Festival i Ngoma
Safi Madiba i Ngoma yahasanze abafana benshi b'umuziki we
Masamba Intore yafashije abanya Ngoma kwizihiza #Kwibohora25
Nsengiyumva mu gitaramo cyabereye mu ntara akomokamo
Nsengiyumva yeretswe urukundo mu buryo bukomeye
AMAFOTO: Mugunga Evode (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO