‘Umutaka’ ni indirimbo nshya umuhanzi Mechack yakoranye n’umuraperi Niyaim Multiverses bakaba bayishyize hanze iri kumwe n’amashusho yayo. Muri iyi ndirimbo ni ho Mechach avuga ko abantu bari mu rugendo rujya mu ijuru bakenera ibintu bibiri; umutaka n’inkoni.
“Mu rugendo rujya mu ijuru dukeneye ibintu bibiri icya mbere
ni umutaka, icya kabiri ni inkoni kugira ngo tudasigara inyuma. Wowe Mana
utubereye ubwugamo, utubereye umutaka, ni wowe bwihisho bw’abaza bagusanga.
Umutaka wawe Mwami uzantwikira izuba n'imvura, iyo nkoni yawe izambera nk’imwe
ya Mose, izangeza iwawe amahoro. “ Aya ni amwe mu magambo ari mu ndirimbo ‘Umutaka’
ya Mechack na Niyaim Multiverses.
Nshimyumukiza Mechack ni umukrisito mu itorero rya Zion
Temple Kabuga. Iyi ndirimbo ye ‘Umutaka’ ije ikurikira ‘Hitamo neza’ na 'Narakubonye'
yakoranye n'umuhanzikazi Assoumpta Muganwa wamamaye nka Satura. Mechack
Nshimyumukiza ni umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya guhimbaza Imana
n'izivuga ubutumwa bwiza bw'agakiza. Yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 2017
kugeza ubu afite indirimbo 7 z'amajwi.
TANGA IGITECYEREZO