RFL
Kigali

Playoffs 2019: REG BBC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Espoir umukino wa 3-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/07/2019 8:05
0


Ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma w’imikino ya kamarampaka (Playoffs 2019) nyuma yo kuzuza imikino itatu itsinda Espoir BBC muri ½ cy’irangiza.



REG BBC yitwaye neza itsinda Espoir BBC mu mikino yombi yabahuje kuko yayitsinze umukino wa mbere ku manota 85 kuri 52. Mu mukino wa kabiri REG BBC yongeye gutsinda Espoir BBC amanota 66 kuri 54.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019, hakinwaga umukino wa gatatu wagombaga kwemeza niba REG BBC igera ku mukino wa nyuma cyangwa niba Espoir BBC yatsinda umukino wa mbere bityo bikazasaba undi mukino wa kane.

Gusa, ntabwo byakunze ko Espoir BBC ibona amanota abiri y’umunsi kuko REG BBC yabatsinze amanota 79-58 (23-17, 14-11, 20-16 na 22-14) bityo igera ku mukino nyuma yo kugwiza imikino 3-0.


REG BBC yatsinze Espoir BBC imikino 3-0



Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (4) imbere ya Sangwe Armel 

Muri uyu mukino, REG BBC yatangiye itanga ibimenyetso byo kuza kwitwara neza kuko agace ka mbere yatsinze amanota 23-17 mbere yo gutsinda agace ka kabiri n’amanota 14-11.

Mu gace ka gatatu, ikipe ya REG BBC yatsinze amanota 20-16 mbere yo kwisubiza agace ka kane itsinda amanota 22-14. Bivuze ko Espoir BBC itigeze iyobora REG BBC mu gace na kamwe muri uyu mukino wabo wa gatatu.

Beleck Bell yafashije REG BBC kongera amanota kuko niwe wahize abandi mu gutsinda menshi nyuma yo gutsinda 20 aza imbere ya Sangwe Armel (Espoir BBC) watsinze amanota 18.


Beleck Bell (32) yatsinze amanota menshi muri uyu mukino (20)

Shyaka Olivier (REG BBC) yatsinze amanota 15, Kamilindi Olivier (Espoir BBC) abona amanota 12, Nkurunziza Chris Walter (REG BBC) nawe yatsinze 12 arusha inota rimwe Kubanatubane Jean Phillipe (Espoir BBC).



Nkurunziza Chris Walter (0) azamukana umupira 

Kaje Elie (REG BBC) yahize abandi mu bijyanye no kurinda inkangara (Rebounds) muri uyu mukino kuko yabikoze inshuro 14 aza imbere ya Sangwe Armel (Espoir BBC) wabikoze inshuro icyenda (9) anganya na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson (REG BBC).


Kubwimana Ally Kazingufu kapiteni wa REG BBC atembereza umupira 


Espoir BBC ntabwo yabashije kubona intsinzi mu mikino itatu bahuyemo na REG BBC

Ku rundi ruhande, ikipe ya Patriots BBC yatsindaga APR BBC amanota 69-53 mu mukino wabo wa gatatu wabanjirije uwa REG BBC na Espoir BBC.

Biracyari urubanza hagati ya Patriots BBC na APR BBC kuko mu mikino itatu (3) imaze kubahuza, Patriots BBC yatsinzemo ibiri mu gihe APR BBC yatsinze umukino umwe, umukino ubanza wabahuje.


Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC azamukana umupira

Umukino ubanza, APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 87-80 mbere y’uko Patriots BBC igaruka igatsinda umukino wa kabiri n’amanota 63-51.

Umukino wa gatatu kuri aya makipe warangiye Patriots BBC itsinze APR BBC amanota 69-53 (14-11, 20-9, 20-14 na 15-19).

Makiadi Ongea Michael (Patriots BBC) yatsinze amanota 15, Iyakaremye Emmanuel (APR BBC) atsinda amanota 13, Ndizeye Dieudonne (Patriots BBC) 13 mu gihe Niyonsaba Bienvenue (APR BBC) na Kasongo Aubin Junior (Patriots BBC) banganyije amanota kuko buri umwe yatsinze 12.


Iyakaremye Emmanuel (7) imbere ya Mugabe Arstide (88)

Kuba hagati y’aya makipe nta n’imwe iratsinda indi imikino itatu, biratuma kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 bakina umukino wa kane ugomba gutangira saa moya z’umugoroba (19h00’) muri sitade nto ya Remera.

Patriots BBC nitsinda irahita yuzuza intsinzi ya gatatu igere ku mukino wa nyuma. Gusa, APR BBC itsinze yahita yuzuza umukino wa kabiri itsinda bikaba ngombwa ko bazakina umukino wa gatanu tariki ya 9 Kanama 2019.


Ndizeye Dieudonne (30) ashaka amanota ya Patriots BBC

APR BBC na Patriots BBC barongera bahure ku mugoroba w'uyu wa Gatandatu saa moya (19h00')    

PHOTOS: Mugunga Evode (Inyarwanda.com)







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND