RFL
Kigali

AFCON 2019: Baghdad Bounedjah yafashije Algeria kwegukana igikombe nyuma y'imyaka 29-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/07/2019 2:59
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019 ni bwo hasojwe igikombe cya Africa cy’ibihugu (AFCON), cyari kimaze iminsi kiri kubera mu gihugu cya Misiri aho Algeria yatsinze Senegal 1-0, igahita yegukana igikombe cyayo cya babiri nyuma y’imyaka 29.



Ni umukino watangiye ikipe y'igihugu ya Algeria itangiranye igitego kuko ku munota wa kabiri w’umukino rutahizamu wabo Baghdad Bounedjah yateye ishoti rikomeye maze myugariro wa Senegal Salif Sané awukozeho ujya mu izamu umunyezamu wa Senegal, Alfred Gomis ntiyamenya uko bigenze.

Sadio Mane wahaye akazi ba myugariro ba Algeria

Nyuma yo gutsindwa igitego ikipe y’igihugu ya Senegal itozwa na Aliou Sisse bahise bagaruka mu mukino, aho bagiye babona uburyo butandukanye gusa ntibyatanga umusaruro. Igice cya mbere cyaje kurangira Algeria itsinze Senegal 1-0

Sadio Mane wambaye nomero 10 na Maherez kapiteni wa Algeria

Igice cya kabili cyatangiye amakipe yombi asatirana cyane aho ku munota wa 60 byashobokaga ko Senegal ibona Penaliti nyuma yuko Guédioura myugariro wa Algeria akoze umupira mu rubuga rw'amahina umusifuzi akemeza penaliti, ariko nyuma yo kwifashisha VAR (Video Assistant Referee) akaza kubona ko atari penaliti.

Umutoza mukuru wa Algeria

Ikipe ya Senegal yakomeje irata cyane ishaka kureba ko yabona igitego binyuze ku mukinnyi wayo ukinira Liverpool Sadio Mane ariko kureba mu izamu bikanga. Amakipe yombi yagiye akora impinduka Senegal ikomeza kubona uburyo bwinshi gusa ntibubyaze umusaruro umukino waje kurangira igitego cya Baghdad Bounedjah aricyo gihesheje ikipe y’igihugu ya Algeria kwegukana iki gikombe ku nshuro yayo ya kabiri mu mateka yayo aho yaherukaga kugitwara mu mwaka wa 1990.

Abakinnyi ba Algeria bishimira itsinzi

Ikipe y’igihugu ya Algeria yegukanye iki gikombe nyuma yo kutagira umukino n'umwe itsindwa. Mu mikino irindwi yakinnye yatsinzemo itandatu maze inganya umwe aho byaje kurangira nawo ikomeje kuri penaliti nyuma yo kunganya 1-1 na Cote d’Ivoire, ikaza kuyikuramo iyitsinze penaliti 4-3 muri ½.

Umutoza mukuru wa Senegal

Ni umukino twakurikiranye kuri Canal+ aho yahananuye ibiciro bya Dekodeli H D (High Definition) kuri ubu ikaba igura amafaranga 10,000Rwf, Canal+ kandi izakugezaho imikino y’amashampiyona akunzwe cyane ku mugabane w’uburayi azatangira mu kwezi kwa Kanama 2019.

Amafo yaranze ibirori byo gusoza AFCON 2019



Amafoto agaragaza ibyishimo bya Algeria nyuma gutwara igikombe







Paul Mugabe/ Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND