Wari umukino wa nyuma wa 1/2 mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo aho Azam FC yasezereye AS Maniema FC iyitsinze Penaliti 5-4, nyuma yo kurangiza iminota 90 banganya 0-0.
Uyu mukino watangiye
utinze nyuma yo gukererwaho iminota isaga 10 ugatangira saa 18h10. Nubwo
watangiye utinze wari umukino witabiriwe n’abakunzi benshi bari baje
gushyigikira ikipe ya AS Maniema yo muri DR Congo, bari bafite amabendera y’igihugu
cya DR Congo.
Abakinnyi 11 ba Azam FC babanje mu kibuga
Abakinnyi 11 ba AS Maniema babanjemo
Ku munota wa 6 w’umukino
Abdallah Masoud yahushije uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya mbere cya Azam,
aho yateye umupira ugaca hejuru y’umutambiko w’izamu gato. Ni umukino watangiye
ikipe ya Azamu FC iri hejuru cyane aho mu minota 15 ya mbere yageze imbere
y'izamu inshuro nyinshi ariko ntiyabibyaza umusaruro.
Nyuma yuko ikipe ya Azam
FC yihariye iminota 15 ibanza ikipe ya AS Maniema yagarutse nyuma yayo iri
hejuru cyane, aho yaje guhengekeraho ikibuga ku ikipe ya Azam FC, ariko
ntiyabasha kureba mu izamu. Igice cya mbere cyaje kurangira amakipe yombi
anganyije ubusa ku busa.
Igice cya kabiri
cyagaragaye bitandukanye nuko icya mbere cyatangiye, aho ikipe ya AS Maniema yaje
iri hejuru cyane yataka bikomeye ikipe ya Azam FC, ariko Razak Abalora
umunyezamu wa Azam FC agakomeza kubabera ibamba agakuramo imipira.
Ku munota wa 88 w’umukino Mapumba
Katomba Marcel yateye umupira washoboraga kuvamo igitego cya mbere cya AS
Maniema, ariko umunyezamu wa Azam FC witwaye neza muri uyu mukino aza
kuwukuramo. Iminota 90 y’umukino yarangiye, maze umusifuzi yongeraho iminota
itatu aho mu minota y'inyongera Azam FC yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo
igitego ariko ntiyabasha kureba mu izamu.
Nk'uko amategeko abigena
haje kwiyambazwa iminota 30 ya kamarampaka, aho amakipe yose yagarutse ari
hejuru yatakana ntayishaka kuba yakwerekeza muri Penaliti, ikipe ya AS Maniema
yakomeje gusatira cyane ariko umuzamu wa Azam FC witwaye neza akomeza kubabera
ibamba ku munota wa 119 Lusadisu Basisila Guy yakuyemo umunyezamu Matuele Monzobo
yinjizamo Tibola Kilebela Linecker ngo amufashe kuba yakuramo Penaliti. Iminota
30 ya kamarampaka yaje kurangira amakipe yose anganyije 0-0.
Azam FC yasezereye AS Maniema FC iyitsinze Penaliti 5-4, ikaba igeze ku mukino wa nyuma aho izahura na KCCA FC. Azam FC igeze ku mukino wa nyuma ni yo yegukanye igikombe giheruka itsinze Simba SC 2-1.
Ikipe ya Azam FC yishimira ko igeze ku mukino wa nyuma
Abakinnyi 11 babanjemo
ku ruhande rwa Azam FC (Tanzania)
Razak Abalora (GK 16), Bruce
Kangwa (C 26), Oscra Masai 15, Yakubu Mohamed 5, Daniel Amoah 3, Salmin Iddi
Hoza 22, Abdallah Masoud 28, Idd Saleman 23, Paul Peter 20, Dorald Ngoma 11,
Abdul Haji 2.
Abakinnyi 11 babanjemo
ku ruhande rwa AS Maniema (DR Congo) Matumele Monzobo Arnold (GK 33), Ngimbi
Mvumbi Merceil (C 18), Bonaventure Mbuka 6, Mapumba Kantomba Marcel 23, Sefu Masumbuko
Pierre 4, Atibu Radjabu Johnson 20, Lema Sumaka 12, Lompala Bokamba Peter 14,
Likwela Yemaya Denis 8, Kilangalanga Pame Glody 9 na Basiala Amongo Agee.
Inkuru ya Paul Mugabe
PHOTOS: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO