RFL
Kigali

True Promises igiye gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye ku isi // Umukoro ku bahanzi nyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2019 8:10
0


Izina True Promises Ministries ni izina rikomeye cyane mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda. Iyo urivuze benshi bahita bibuka indirimbo z’iri tsinda zamamaye cyane nka Mana Urera, Nzakwamamaza, Yesu Ni we Bwugamo, Nzamubona, Wadushyize ahakwiriye n’izindi. Kuri ubu iri tsinda rigiye gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye ku isi.



Ubusanzwe True Promises Ministries igizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye, intego yabo nyamukuru akaba ari ivugabutumwa. Impamvu iri tsinda ridakunze gukora ibitaramo byinshi, ryasobanuye ko ryihaye umwihariko wo gukora ibintu byiza biri ku rwego rwo hejuru, bakabikora mu bushobozi bafite, icyakora ngo bafite ubushobozi buhagije bajya bakora ibitaramo byinshi nibura buri mwaka bagakora igitaramo kiri ku rwego rwo hejuru.

Muri iyi minsi True Promises bahugiye cyane mu gitaramo cy’imbaturamugabo bise ‘True Worship Live Concert’ kizaba tariki 11/08/2019 kikazabera muri Intare Conference Arena. Ni igitaramo batumiyemo icyamamare Benjamin Dube wo muri Afrika y’Epfo. Ni cyo gitaramo bafata nk’icya mbere gikomeye ndetse gihenze mu bitaramo byose bamaze gukora. Bonke Mbonigaba umuyobozi mukuru wa Trues Promises yagize ati “True Worship Live Concert ni igitaramo kizaba gikomeye kurusha ibindi twagiye dutegura.” Yatangarije Inyarwanda.com ko iki gitaramo kizahesha benshi umugisha ndetse anakomoza ku bindi binyuranye abakunzi babo bazabona nyuma yacyo.


Benjamin Dube azaba mu Rwanda akoranye indirimbo na True Promises

Bonke Mbonigaba yabwiye INYARWANDA ko hari indirimbo bazakorana na Benjamin Dube, ibyo bikaba biri mu byo bemeranyije ubwo bamutumiraga muri iki gitaramo bagiye gukora. Ibi yanabihamirije abanyamakuru mu kiganiro yagiranye nabo mu minsi ishize. Tubibutse ko Benjamin Dube ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika ndetse no ku isi. Agiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ibintu True Promises ivuga ko ari umugisha ukomeye ku Rwanda. Mu Rwanda, Benjamin Dube ahafite abakunzi benshi ndetse hari n'amakorali n'amatsinda atandukanye aririmba indirimbo ze. Iyo uvuze uyu Benjamin Dube, True Promises ibyumva kabiri dore ko ari we watangije itsinda ryitwa Spirit of Praise, iri tsinda akaba ari ryo True Promises ifatiraho icyitegererezo. Ibi biri no mu mpamvu nyamukuru ari we muhanzi waje ku mwanya wa mbere mu bahanzi bose bo ku isi ubwo True Promises yatekerezaga umuhanzi izatumira. 

True Promises igiye gukora igitaramo ifata nk'icya mbere mu mateka yayo

Kuba rero bagiye gukorana indirimbo ni ‘amata abyaye amavuta’ kuri True Promises Ministries. Nubwo abahanzi bakomeye mu muziki wa Gospel ndetse no mu muziki usanzwe bakunze kuza gutaramira mu Rwanda, si kenshi dukunze kubona ababa babatumiye, bakorana indirimbo nabo. Yego hari abo biba binagoranye cyane kuba mwakorana indirimbo ariko kandi abahanzi bo mu Rwanda baba babitekereje cyangwa se bakabigerageza ni mbarwa cyane, kuba rero True Promises ibigezeho nyuma yuko Benjamin Dube ari we muhanzi wa mbere wo hanze itumiye mu Rwanda, ni inkuru nziza ndetse abahanzi nyarwanda n’abaririmbyi bari bakwiriye kubigiraho na cyane ko ari ikintu bakunze gusabwa cyane n’abakunzi ba muzika nyarwanda.

Bishop Benjamin Dube ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere ndetse bikaba biteganyijwe ko azahava akoranye indirimbo na True Promises, ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe bikomeye muri Afrika no ku isi yose muri rusange by'akarusho akaba afatirwaho icyitegererezo na benshi mu bahanzi bo mu Rwanda. Israel Mbonyi ari mu bahanzi bo mu Rwanda bigeze gutangariza Inyarwanda.com ko umuhanzi yigiraho byinshi ari Benjamin Dube. Benjamin Dube ni we watangije itsinda Spirit of Praise ryo muri Afrika y'Epfo rikunzwe bikomeye ku mugabane wa Afrika, mu bakunda cyane iri tsinda hakaba harimo na True Promises nk'uko Bonke Mbonigaba yabitangarije Inyarwanda.com.


True Promises Ministries bamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera'

Benjamin Dube ni umwanditsi w’indirimbo, producer, umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba. Mu myaka amaze mu muziki, yagiye aririmbana n’abahanzi mpuzamahanga ari nako atwara ibihembo by’indashyikirwa ku rwego mpuzamahanga. Amaze gukora indirimbo nyinshi cyane zikubiye kuri album zirenga 20. Akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ketshepile Wena, Ngiyakuthanda, He keeps on doing, Yiwo Lawa Amandla, Bless the Lord, Bow dawn and worship n'izindi nyinshi. Amaze kugera mu bihugu byinshi muri gahunda z'ivugabutumwa.

Twabibutsa ko Benjamin Dube azaza mu Rwanda ari kumwe n'abantu 8 na we wa 9, aba azazana nabo akaba ari itsinda ry'abaririmbyi be ndetse n'abacuranzi be. Ikindi gikorwa Benjamin Dube azakora ari mu Rwanda ni uko azasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi agasobanurirwa amateka u Rwanda rwanyuzemo. Igitaramo Benjamin Dube yatumiwemo mu Rwanda, kizaba tariki 11/08/2019 aho True Promises izaba iri kumwe n’abahanzi n’abaririmbyi bo mu Rwanda barimo Shekinah Worship Team ya ERC Masoro.

Amatike yo kwinjira yamaze kugera hanze. Ku munsi w'igitaramo, amatike yo mu myanya isanzwe azaba agura 10,000Frw, muri VIP azaba agura 15,000Frw hanyuma muri VVIP itike izaba igura 25,000Frw. Icyakora abagura amatike mbere y'igitaramo baragabanyirizwa dore ko mu myanya isanzwe itike igura 7,000Frw, muri VIP ikagura 10,000Frw naho muri VVIP ikagura 20,000Frw. Abashaka kugura amatike mbere bashyiriweho uburyo bayabona aho bashobora kuyagura kuri MTN Mobile money ukandika muri telefone iyi code: *182*8*1*900111#. Amatike kandi ushobora kuyagura unyuze ku rubuga ishema.rw ndetse wanayasanga ku Biro bya True Promises Ministries biherereye i Remera mu nyubako Jesus Is Able.


Benjamin Dube agiye kuririmbira mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO ZA BENJAMIN DUBE ZIKUNZWE CYANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND