RFL
Kigali

Abazaririmba i Ngoma muri Iwacu Muzika Festival bakoze imyimenyerezo ya nyuma uretse Uncle Austin –AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2019 20:40
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 ni bwo hitezwe igitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival mu byagombaga kubera mu Ntara. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 abahanzi bose bazatarama muri aka karere bageze muri iyi ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma banahita bakora imyimenyerezo ya nyuma ibanziriza igitaramo.



I Ngoma byitezwe ko hazaririmba abahanzi nka; Senderi Hit, Ama G The Black, Intore Masamba, Nsengiyumva (Igisupusupu), Safi Madiba na Marina. Aba bahanzi bose bakoze imyimenyerezo ya nyuma hasigara Uncle Austin wazitiwe n'uko yari ari mu kazi bituma atabona uko agenda nubwo yatangarije Inyarwanda ko nawe ameze neza ndetse azitwara neza muri iki gitaramo. Yavuze ko nta mpungenge na mba atewe no kuba atakoze iyi myimenyerezo.

Iki gitaramo kigomba kubera kuri stade ya Cyasemakamba, kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri (2000Frw) mu myanya y’icyubahiro n’ubuntu ahasigaye hose. Iki gitaramo gikurikiye icyabereye i Musanze, Rubavu, Huye. Nyuma y’iki gitaramo cy’i Ngoma bikaba byitezwe ko hazakurikiraho ikizabera i Kigali tariki 17 Kanama 2019 aho byamaze kumenyekana ko hazitabira umuhanzi Diamond. 

Iwacu Muzika FestivalIwacu Muzika FestivalIbyuma byose birateye nezaIwacu Muzika FestivalIntore masambaIntore Masamba yimenyerezaIwacu Muzika FestivalSenderi HitIwacu Muzika FestivalAma G The BlackMarinaMarinaMarinaSafi MadibaIgisupusupuNsengiyumva (Igisupusupu) yimenyerezaIwacu Muzika FestivalUmuraperi ukizamuka Kaligombe yahawe amahirwe yo gutaramira i Ngoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel Manishimwe 4 years ago
    kbx uncle Austin azahatwi&Safi Madiba
  • Alias4 years ago
    Abimenyereza courage. ariko hari icyo nibaza, NkaNsengiyumva ( Gisupusupu) ibintu aririmba ko numva ari ibishegu buriya abashinzwe umuco mwaranyuzwe harya? birababaje. umuntu ariri.ba indirimbo 2 mukavuga ngo ni umuhanzi ukomeye koko? Itangazamakuru namwe mukwiye gushishoza kurushaho. Mukuralinda nawe urikwangiza uruganda rw'umuziki. niba mwifuza gufasha umuntu mwimubeshya ko ari umuhanzi ukomeye ataragira na Album imwe, atarabasha kwikorera n'igitaramo, n'ibindi. rwose murikwangiza.





Inyarwanda BACKGROUND