Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 ni bwo hitezwe igitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival mu byagombaga kubera mu Ntara. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 abahanzi bose bazatarama muri aka karere bageze muri iyi ntara y’Uburasirazuba mu karere ka Ngoma banahita bakora imyimenyerezo ya nyuma ibanziriza igitaramo.
I Ngoma byitezwe ko
hazaririmba abahanzi nka; Senderi Hit, Ama G The Black, Intore Masamba,
Nsengiyumva (Igisupusupu), Safi Madiba na Marina. Aba bahanzi bose bakoze imyimenyerezo
ya nyuma hasigara Uncle Austin wazitiwe n'uko yari ari mu kazi bituma atabona
uko agenda nubwo yatangarije Inyarwanda ko nawe ameze neza ndetse azitwara neza
muri iki gitaramo. Yavuze ko nta mpungenge na mba atewe no kuba atakoze iyi
myimenyerezo.
Iki gitaramo kigomba kubera kuri stade ya Cyasemakamba, kwinjira bizaba ari ibihumbi bibiri (2000Frw) mu myanya y’icyubahiro n’ubuntu ahasigaye hose. Iki gitaramo gikurikiye icyabereye i Musanze, Rubavu, Huye. Nyuma y’iki gitaramo cy’i Ngoma bikaba byitezwe ko hazakurikiraho ikizabera i Kigali tariki 17 Kanama 2019 aho byamaze kumenyekana ko hazitabira umuhanzi Diamond.
Ibyuma byose birateye nezaIntore Masamba yimenyerezaSenderi HitAma G The BlackMarinaSafi MadibaNsengiyumva (Igisupusupu) yimenyerezaUmuraperi ukizamuka Kaligombe yahawe amahirwe yo gutaramira i Ngoma
TANGA IGITECYEREZO