RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: KCCA yageze ku mukino wa nyuma isezereye Green Eagles-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/07/2019 19:22
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019 kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, KCCA yo muri Uganda yageze ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2019, isezereye Green Eagles yo muri Zambia iyitsinze ibitege 4-3, nyuma yo gukina iminota 90 ikarangira amakipe yose anganyije 2-2.



Ni umukino watangiye ikipe ya KCCA yinjira mu kino kare aho ku munota wa 2 w’umukino gusa Allan Olello yafunguye amazumu atsinda igitego cya mbere cya KCCA. Amakipe yombi yakomeje yatakana cyane Green Eagles FC ikomeza kwataka cyane ishaka kwishyura.

Abakinnyi 11 ba KCCA babanjemoIkipe ya Green Eagles abakinnyi 11 babanjemo

Ku munota wa 37 Amity Shamende umukinnyi wa Green Eagles ukina asatira ku ruhande rw’iburyo yaje kubona igitego cyo kwishura cya Green Eagles, igice cya mbere kirangira amakipe yose anganya 1-1.

Abakinnyi ba KCCA bishimira igitego

Nyuma yo kuva kumva inama z’abatoza igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi yatakana nk'uko igice cya mbere cyagenze, amakipe yatakana cyane aciye ku mpande. Ku munota wa 60 Green Eagles yongeye kubona igitego cya kabiri, kikaba n’igitego cya kabiri cya Amity Shamende.

umukinnyi wa KCCA afite umupira

Nyuma y’igitego cya kabiri cya Green Eagles cyatumye igaruka mu mukino maze itangira gukoresha amakosa ikipe ya KCCA. Ku munota wa 80 umukinnyi wa KCCA, Allan Okello wari wazonze abakinnyi ba Green Eagles bakina bugarira, yongeye kubona igitego cya kabiri cye cyikaba n’icyabiri ku ruhande rwa KCCA.

Boniface Sunzu umukinnyi wa Green Eagles wambaye nomero 2 ashaka kugarura umupira

Nyuma y’igitego cya kabiri cya KCCA, ikipe ya KCCA yahise igaruka mu mukino maze yataka bikomeye izamu rya Green Eagles ariko uburyo bwo kureba mu izamu bukanga. Nyuma y’iminota 90 yagenwe umusifuzi yongeyeho iminota itatu y’inyongera maze ku munota wa 93 Allan Okello yongera gushota umupira ukomeye maze Sebastian Mwange umunyezamu wa Green Eagles awushyira muri koroneli maze umusifuzi arangiza umukino mu minota 90 yagenwe amakipe yose anganyije ibitego 2-2.

Sadam Juma wa KCCA afite umupira

Hahise hiyambazwa iminota 30 ya kamarampaka (Extra-time) aho amakipe yombi yagarutse mu kibuga kwisobanura kugira ngo hamenyekane ikipe yerekeza ku mukino wa nyuma.

Nyuma yo kongera iminota 30 ya kamarampaka ikipe ya KCCA yagarutse iri hejuru cyane aho byagaragaraga ko abakinnyi ba Green Eagles bari bananiwe. Ku munota wa 98 Mutba Mike wari winjiyemo asimbuye yaje kubonera igitego ikipe ya KCCA.

Allan Okello wa KCCA watsinze ibitego 2

Ku munota wa 101 KCCA yongeye kubona igitego cya kane cyashimangiraga itsinzi cyatsinzwe na Anaku Sadat. Ku munota wa 118 Green Eagles yabonye igitego cya gatatu, umukino uza kurangira KCCA itsinze Green Eagles 4-3, bituma yerekeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2019.

Umufana waje i Kigali avuye i Kampala aje gushyigikira KCCA

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa Green Eagles:

Sebastian Mwange (GK) 31, Warren Kunda 21, Michael Mwenya 15, Boniface Sunzu 2, Gift Wamundila 5, Ceaser Hakaluba (C) 6, Amity Shamende 26, Mukabanga Siambombe 25, Kennedy Musonda 33, Tapson Kaseba 10 na Spencer Sautu.

Abafana ba KCCA bari bafite ibendera ry'igihugu cya Uganda

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rwa KCCA FC

Charles Lukwago (GK,24), Kizza Moustapha 12, Peter Magambo 13, Kato Samuel 2, Musa Ramathan 4, Herbert Achai 16, Muzamiru Mutyaba 10, Gift Ali 7, Jackson Nunda 8, Herbert Achai 16, Allan Okello 25.

 Andi mafoto:


Inkuru ya Paul Mugabe

PHOTOS: Saddam MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND