RFL
Kigali

Umusore washimuse umushinwakazi akamwica nyuma yo kumusambanya yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:19/07/2019 14:33
4


Umusore witwa Brendt Christensen w’imyaka 30 yakatiwe gufungwa ubuzima bwe bwose busigaye nyuma yo gushimuta, agafata ku ngufu, akica ndetse agakatamo umubiri ibice umushinwakazi Yingying Zhang wari umaze amezi macye aje kwiga muri Amerika. Abashinwa bavuze ko iki gihano kidahagije.



Muri 2017 nibwo Brendt Christensen yashimuse Yingying Zhang, umushinwakazi wari umaze amezi 2 aje gukomereza amasomo ye muri Amerika. Nyuma yaho yamufashe ku ngufu, aramukubita akoresheje inkoni bakinisha baseball kugeza apfuye. Nyuma yo gupfa, uyu musore yanakasemo ibice umubiri w’uyu mukobwa.

Ababyeyi ba Zhang n’uwari fiyanse we bose baje kumva urubanza aho rwabereye muri Peoria muri Chicago. Uru rubanza rwamaze ibyumweru 5, byose bikaba byarakurikiranwaga hafi mu bushinwa, dore ko hari uburyo bwo gukurikirana uru rubanza binyuze kuri interineti. Ubushinwa kandi bwohereje umukozi wo muri ambasade gukurikirana uru rubanza. Ubwo yakatiraga uyu musore, umucamanza James Shahid yavuze ko ibyo Christensen yakoze ari igikorwa kitumvikana cy’ubugome.


Christensen wishe umushinwakazi

Uyu musore urubanza rwose rwabaye yacecetse, yanga kubwira uyu muryango aho yashyize ibyasigaye by’umubiri w'uyu mukobwa. Umuryango wamwinginze bikomeye ngo ababwire ariko undi arabyanga. Se na nyina ba Zhang wishwe bavuze ko batazigera batuza mu gihe bataramenya aho umwana wabo yashyinguwe. Umucamanza yamubwiye ati “Ibitekerezo by’ubwikunde byose waba ufite, igihe abashinzwe umutekano bari bukuvane hano bakakujyana ha hantu uzajya uba uri wenyine buri munsi utegereje umunsi uzapfiraho, wenda uzatekereza gusaba imbabazi ababyeyi ba Zhang”

Ronggao Zhang, se wa Yingying yabwiye Christensen ati “niba hari akantu k’ubumuntu gato gasigaye muri wowe, turakwinginze dufashe dukire inkeke duhoraho yo kwibaza aho umwana wacu yaba ari." Umunyamategeko wa Illinois yavuze ko bazakomeza gushakisha aho umubiri w’uyu mukobwa waba uherereye. Zhang yishwe afite imyaka 26 ubwo yari avuye gusinya impapuro z’icumbi yari kujya abamo muri Amerika, Christensen amuhagarika yigize nk’umupolisi utari ku kazi niko guhita amushimuta.


Abo mu muryango wa Zhang nyuma y'urubanza. Nyuma y'imyaka 2 ntibarakira iby'urupfu rwe

Nyuma yo kuburirwa irengero, yatangiye gushakishwa, ariko Christensen yivamo abwira umukobwa bakundanaga ko ari we wamushimuse n’ibyo yamukoreye byose mbere na nyuma yo kumwica. Uyu mukobwa niwe wabimenyesheje inzego z’umutekano, FBI imuha utwuma dufata amajwi twabugenewe bimufasha kumufata amajwi yiyemerera ibyo yakoze byose yambura Zhang ubuzima. Abantu benshi bakurikiranye uru rubanza mu Bushinwa ntibanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko, bavuga ko  Christensen yari akwiye igihano cy’urupfu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sadah4 years ago
    Manaweeee mbega agahinda ubusekoko Mana ibi bizarangira kwisi turikugana having p lmana imwakire gusa akwiye guhanwa bikomeye
  • kitonsa4 years ago
    Abazungu banywa urumogi
  • Niyikiza fabien4 years ago
    MBEGAKUNTUBITEYE AGAHINDA IMANA IMWAKIREMUBAYO GUSA AKWIYEGUHANWABIKOMEYE.KUKO ARUMUGOME UKABIJE.
  • thank4 years ago
    ibi bintu simbyumva uyu mukobwa yarashimuswe kdi uko mbyumva aracyari muzima ibyo kuvuga ngo yarishwe ndumva ari Imipango yu yu musore nuwo mukunziwe harimo urujijo umuntu yarishwe uwamwishe arabyemera arko ntiyagaragaza aho yamushyinguye kuki se byo atabibwiye uwo mukunzi we ? ese koko abibwira ingirwa mukunzi we yaragamije iki ? murumva se ari ikigoryi ki cyakubwira ibintu ukagenda ejo ukagaruka ukabisubiramo kdi uzi nezako ubivuga bwambere yakumvaga njye simpamya ko uyu mukobwa atakiriho





Inyarwanda BACKGROUND