RFL
Kigali

Umunyamakuru Benjamin wamamaye nka Gicumbi yasezeranye imbere y’amategeko na Umuhoza Delphine bakoranye igihe kuri Radio10 –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2019 14:54
1


Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi kuri Radio10 aho ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gukora inkuru z'imikino ndetse no kogeza imipira cyane yo ku mugabane w'Uburayi, yasezeranye imbere y’amategeko na Delphine Umuhoza bakoranye igihe kinini kuri radiyo 10 ahashibukiye urukundo rwabo.



Tariki 30 Ukuboza 2018 ni bwo Gicumbi yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Delphine bari bamaze igihe kinini bakundana. Nyuma uyu musore yaje gutangaza ko afite ubukwe ndetse n'amatariki yabwo arayatangaza. Aha akaba yaratangaje ko ubukwe bwe buri tariki 19 na 20 Nyakanga 2019. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko mu gihe ku mugoroba w’uyu munsi akurikizaho umuhango wo gusaba no gukwa.

GicumbiGicumbi yasezeranye n'umufasha we imbere y'amategeko

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 harakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa muri Rainbow Hotel Kicukiro ku mugoroba. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 ni bwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu icyumba cy'amasengesho muri Lycee Notre Dame de Citeaux, nyuma abatumiwe bazakirirwe muri Uwoba Family.

REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MU MUHANGO GUSEZERANA IMBERE Y’AMATEGEKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sadah4 years ago
    Mbega ibirori byabayeho byiza byiretselmana ngo ibihe umugisha kd ibahe kubyara hungu na kobwa





Inyarwanda BACKGROUND