Hagenimana Benjamin uzwi nka Gicumbi kuri Radio10 aho ari umwe mu bahanga u Rwanda rufite mu gukora inkuru z'imikino ndetse no kogeza imipira cyane yo ku mugabane w'Uburayi, yasezeranye imbere y’amategeko na Delphine Umuhoza bakoranye igihe kinini kuri radiyo 10 ahashibukiye urukundo rwabo.
Tariki 30 Ukuboza 2018 ni bwo Gicumbi yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Delphine bari bamaze igihe kinini bakundana. Nyuma uyu musore yaje gutangaza ko afite ubukwe ndetse n'amatariki yabwo arayatangaza. Aha akaba yaratangaje ko ubukwe bwe buri tariki 19 na 20 Nyakanga 2019. Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 ni bwo yasezeranye imbere y’amategeko mu gihe ku mugoroba w’uyu munsi akurikizaho umuhango wo gusaba no gukwa.
Gicumbi yasezeranye n'umufasha we imbere y'amategeko
Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 harakurikiraho umuhango wo gusaba no gukwa muri Rainbow Hotel Kicukiro ku mugoroba. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019 ni bwo hazaba umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu icyumba cy'amasengesho muri Lycee Notre Dame de Citeaux, nyuma abatumiwe bazakirirwe muri Uwoba Family.
REBA HANO UKO BYARI BYIFASHE MU MUHANGO GUSEZERANA IMBERE Y’AMATEGEKO
TANGA IGITECYEREZO