RFL
Kigali

Kitoko na Dj Princess Flor batumiwe kwifatanya n'abanyarwanda bo mu Buholandi mu birori byo #Kwibohora25

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/07/2019 13:37
1


Kitoko Bibarwa ni umuhanzi w’umunyarwanda ukomeye uyu akagira abakunzi batari bake bakunze indirimbo ze nyinshi ziri mu njyana ya Afrobeat, uyu muhanzi kuri ubu yatumiwe mu gitaramo cyo gususurutsa abanyarwanda bazaba bizihiza umunsi mukuru wo kwibohora aho azahurira n’umucuranzi (DJ ) w’umunyarwandakazi Dj Princess Flor.



Kitoko na Dj Princess Flor nib o bazataramira abantu mu Buholandi mu gitaramo cyo #Kwibohora25 gitegerejwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2019, iki ni igitaramo cyateguwe na Ambasade yo mu Buholandi ndetse na komite ya Diaspora. Ibi birori bizabera muri Event Plaza ahazaba hakoraniye abanyarwanda batuye muri iki gihugu nabayobozi banyuranye.

Kitoko mu magambo ye yatangarije Inyarwanda ko yishimiye gutumirwa muri iki gitaramo cyane ko uretse kuba yatumiwe gususurutsa abazitabira ibi birori ariko kandi ari numwe mu banyarwanda bazaba bizihiza uyu munsi wo Kwibohora nk’umunyarwanda, bityo ngo yizeye ko abazitabira uyu munsi bazishima bikomeye cyane ko ari ahantu yizeye neza ko hazakoranira abanyarwanda batari bake batuye mu Buholande ndetse no mu bihugu bituranye n’iki gihugu.

KITOKOIgitaramo Kitoko na Dj Princess Flor bagiye gutaramamo

Kitoko na DJ Princess Flor batumiwe muri ibi birori nyuma yuko umwaka ushize hari hatumiwe Intore Masamba ndetse na Teta Diana. Gutumirwa kwa Kitoko n’uyu mucuranzikazi w’umunyarwanda byaje bikuraho ibihuha byahamyaga ko hatumiwe itorero Urukerereza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Martin musa4 years ago
    Woowo Congz cyane pe.kitoko.





Inyarwanda BACKGROUND