RFL
Kigali

MTN Rwanda yatangaje ku mugaragaro uburyo bwo kwinjira muri EXPO ya 2019 hakoreshejwe MTN Mobile Money

Yanditswe na: Editor
Taliki:19/07/2019 11:26
1


Urugaga rw’abikorera (PSF) ruri kugerageza gufasha abarugana kubinjiza mu buryo bw’ikoranabuhanga bugezweho mu gusoza uyu mwaka wa 2019. Mu mwaka wa 2018 kwinjira mu imurikabikorwa mpuzamahanga, PSF n’umufatanyabikorwa wayo AC Group bazanye uburyo bwa Tap and Go Cards, ariko uyu mwaka kwinjira ni ugukoresha MTN m-Ticket (Mobile Money).



Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ikoranabuhanga, PSF ifatanyije na MTN Rwanda, bazanye uburyo bwo kuzinjira mu imurikabikorwa mpuzamahanga hakoreshejwe telefone.

PSF na MTN Rwanda baramenyesha abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bazitabira imurikabikorwa mpuzamahanga rizaba ku nshuro yaryo ya 22, Tariki ya 22 Nyakanga kugeza 11 Kanama 2019, ko bakemuye ikibazo cyo kwinjira, aho kuri ubu kwinjira ari ugukoresha uburyo bugezweho bwiswe MTN m-Ticket, aho umuntu azajya akoresha telefone ye igendanwa.

Uburyo bwo kwinjira muri iri murikabikorwa mpuzamahanga nta gutanga amafaranga mu ntoki. Mu rwego rwo gufasha abazitabira iri rushanwa MTN Rwanda na PSF bateguye abantu 500 bazajya basobanurira abantu uburyo bwo kwishyura ukoresheje MTN Mobile Money. Ubu buryo buzafasha muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugabanya ihererekanwa ry’amafaranga mu ntoki.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker yavuze ko ubu buryo buzafasha abasaga 500,000 bitabira iri mpurikabikorwa kuba babasha kudatakaza umwanya.

Bart Hofker yagize ati:” … Abasaga 500,000 baza kwitabira iri murikabikorwa iyi gahunda izabafasha gudatakaza umwanya kuko bizajya bikorwa mu gihe gitoya. Muri iri murikabikorwa ubwaryo hazaba hari abasaga 500 bahuguriwe gukoresha ubu buryo bakazafasha abazitabira iri murika bikorwa”.

Bart Hofker yakomeje agira ati: “Bizafasha abantu, ntagutakaza umwanya ndetse no kudakomeza guhererekanya amafaranga mu ntoki, nkuko gahunda ya Leta y’u Rwanda imeze. Nta guhererekanya amafaranga mu ntoki ni ugukoresha Mobile Money”.

Umuyobozi mukuru wa PSF Ruzibiza Stephen yunze muryo umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda yavuze aho yatangaje ko bizafasha hafi abasaga 500,000 bazitabira iri murikabikorwa mpuzamahanga.

Ruzibiza Stephen yagize ati:” ... Hafi abasaga 500,000 bamurika ibikorwa byabo bizeye kubona ababagana, iyi gahunda izafasha gukoresha igihe neza. Biroroshye kuba wasobanurira neza abatugana kuko PSF ku bufatanye na MTN Rwanda yahuguye hafi 500 bazafasha abazitabira ibi bikorwa”.

Ubu bufatanye bwashyizweho umukono n’umuyozi mukuru wa PSF Stephen Ruzibiza hamwe n’umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda Bart Hofker mu nama ya Transform Africa Summit yabereye i Kigali muri Werurwe 2019.

Ushaka kugura iyi Ticket wakurikira izi nzira zikurikira:

· Ni ukwinjira aho wandikira ubutumwa bugufi kuri Telefone yawe

· Ukandika ijambo EXPO, ugasiga akanya, umubare w’amaticye ushaka (1-10) ubundi ukemeza (Urugero: Expo 3 (3 ni umubare w’amaticye)

· Ubundi ukohereza iyo SMS kuri 7799

· Uhita ukurwaho amafaranga 1500 Rwf (kubera ko wemejemo umubare w’amaticye 3)

· Nyuma uhita ubona ubutumwa bugufi bwemeza ko wemerewe amaticye atatu yo kwinjira muri Expo 2019

Paul Mugabe/Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jean 4 years ago
    Ntekerezako uburyo mwatekereje ari bwiza ariko nizereko mutakuyeho nuburyo bwo kwishyura muntoki kuko byaba ari ubujiji. Byose ntabwo birwayana, uwakoresha bumwe cg ubundi buri wese niuhurwnganzira bwe kandi byose bigera kuntego imwe. Tujye twibukako electronic system iba itizewe 100% kuyabyemera nibwo bujiji. Gusa uburyo mwateganije ni inyamibwa. Umuriro ushobora kubura, system ishobora kubatenguha, ibyuma nabyo biratenguha. Ni byiza gushyiraho sysyems zombie.Twizereko bizagenda neza. Congratulations





Inyarwanda BACKGROUND