RFL
Kigali

Guhakana, Kurira,...Intambwe enye zo gukira ibikomere-Ev Uwagaba Caleb

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/07/2019 9:27
0


Itangiriro 23:2 Sara apfira i Kiriyaturuba (ari ho Heburoni) mu gihugu cy’i Kanani, Aburahamu aza kuborogera Sara, aramuririra.



Hari bamwe mu bagabo cyangwa abasore yewe n'abandi bantu bamwe na bamwe bavuga ko kurira ari ibintu by'abantu bafite imitima yoroshye ariko njyewe mvuga ko biterwa n'ikikuriza kuko nasanze ari mwe mu nzira zo gukira ibikomere.

1.  GUHAKANA

Kutakira ibyakubayeho. Bibaho kenshi. Mu buzima bwacu buri gihe iyo duhuye n'igikomere kutakira ibyabaye biragaraga kandi birasanzwe kuri buri muntu wese muzima (wuzuye), aho urira cyangwa uvuga mu magambo yawe uti “Simbyumva, ntibyari bikwiriye, kubera iki ari njye bibayeho,” Ariko burya ni inzira yo gukira. Nkimenya ko madamu wanjye yitabye Imana nikubise hasi mba nkutaye ubwenge nakangutse ndi mu modoka y’akazi bantahanye iwanjye.

Ndi mu nzira narakangutse ariko nkanguka ndira mbabaza nti ni ibiki byabaye, kuki ari njye ibi byabaho numvaga ntarimo kwakira ndetse ntashaka kumva neza ibyabaye habe na gato. Mu kazi ushobora kwirukanwa wenda bigutunguye ukumva ari ijuru rikugwiriye akenshi ntuhita ubyumva wumva bitaraba ahari urimo nko kurota, muri business biraba ugahomba amafaranga menshi mu buryo utatekereza kubyumva bikaba ikibazo.

2. KURIRA

Aha ni ho hantu abantu benshi batinda. Ushobora gupfusha umuntu ukarira umunsi umwe, mu gihe cyo gushyingura nyamara burya iyo abantu bagiye usigaye wenyine ni bwo urira kuko ni igihe cy'umubabaro ugaragara n'utagaragara aho uririra ibyo watakaje urugero urukundo, wahombye mu bushabitsi (business), akazi, urushako rwakunaniye, abana bakunaniye, n’ibindi bitera umuntu kurira. Aburahamu yafashe umwanya we munini aririra umugore araboroga nyamara byatumye agera ku rwego rwo kubyakira ndetse no ku mushyingura aha hantu rero ni ho uba ugomba guha umyanya uhagije kugira ngo ibikurimo bisandare kandi bikuvemo, igihe wumva byaje ntukabihagarike na rimwe.

3. KWAKIRA

Hano niho umuntu aba arimo kumva neza ko ibyabaye atari we gusa byabayeho, ibyo wahombye udakwiriye kwirenganya ahubwo ukwiriye kwakira igeno ry'Imana kuri wowe. Aha kandi umuntu aba arimo kwegera ku musozo w’ibyamuraza ijoro adasinziriye, ibyatumaga ananuka, n’ibindi. Kwiyakira ni urutambwe rukomeye akenshi rudapfa guterwa na buri wese wahuye n'ikibazo runaka mu buzima, kuko akenshi iyo urugezeho uba ushobora kuba wakora impinduka nziza mu buzima.

4. KUREKURA

Akenshi mu buzima bwacu twumva twagumana n’abacu ndetse n'ibyacu ariko mu nzira yo gukira ukwiriye kwakira ko ibyagiye byagiye ibyabaye byabaye ugatangira muri wowe kumva nta kintu wabihinduraho ubundi ukabireka bikagenda kuko ntiwazura uwapfuye yewe n’ibyo wahombye ntiwabigarura, niyo byaza wabibona mu yindi sura. Amahoro yo mu mutima azanwa n’amahitamo Imana igufashije ukagira amahitamo yo guca muri izi ntambwe mu byo uhura nabyo waba ugize amahirwe.

Shalom Ev. Caleb. J. UWAGABA Email: agacaleb@gmail.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND