RFL
Kigali

CECAFA na FERWAFA bamanuye ibiciro ku mikino ya ½ ya CECAFA Kagame Cup 2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2019 20:32
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 kuri sitade ya Kigali hazakinirwa imikino ya ½ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019, imikino amakipe yo mu Rwanda yose yamaze gusezererwa.



Mu mikino ya ½ cy’irangiza harimo; KCCA FC (Uganda), AS Maniema Union (DR Congo), Azam FC (Tanzania) na Green Eagles (Zambia).

Kwinjira kuri iyi mikino yombi, amafaranga macye ni magana atanu y’u Rwanda (500 FRW) ku bashaka kwicara ahadatwikiriye mu gihe itike ihenze izaba igura ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000 FRW) naho ahasigaye hatwikiriye hazishyurwe ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2,000 FRW).

Muri rusange kwinjira muri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019 ni 500 FRW, 2000 FRW na 5000 FRW.


Amakipe y'u Rwanda yose nta n'imwe yarenze muri 1/4 cy'irangiza 

 Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2019

-Azam FC Vs AS Maniema (Stade ya Kigali, 15h00’)

-KCCA Vs Green Eagles FC (Stade ya Kigali, 18h00’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND