RFL
Kigali

U Rwanda rwatomboye ibihugu birimo Cameroun na Mozambique mu gushaka itike ya AFCON 2021

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2019 20:17
0


Nyuma ya tombola y’uko amakipe yashyizwe mu matsinda yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2021, u Rwanda rwisanze mu itsinda rya gatandatu (F) ruri kumwe na Cameroun na Mozambique.



Muri iri tsinda F, u Rwanda ruri kumwe na Cameroun, Mozambique na Cape Verde. Cameroun niyo izakira irushanwa mu 2021.

U Rwanda ruheruka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu mu 2004 ubwo rwari rwagezeyo rukaviramo mu matsinda.

Tanzania iri mu itsinda rya cumi (J) rikaba itsinda ry’urupfu iki gihugu kisanzemo nyuma yo kuba gikubutse mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 gikomeje kubera mu Misiri.

Muri buri tsinda hazajya hazamuka amakipe abiri azajya ahita abona itike yo kujya mu matsinda ya nyuma ajya mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu 2021 kizabera muri Cameroun.


U Rwanda rwisanze mu itsinda ririmo Cameroun izakira irushanwa, ibintu bitanga amahirwe 

Imyanya itarimo ibihugu mu matsinda, izuzuzwa nyuma y’uko ibihugu bizaca mu ijonjora rya mbere bizaba bimaze guhura hagati yabyo.

Imikino y’ibihugu biri mu ijonjora rya mbere izakinwa mu Ukwakira 2019, imikino y’amatsinda yuzuye itangire mu Ugushyingo 2019 kuzageza ukundi Ugushyingo 2020.

Dore uko ibihugu byagiye bitomborana:

Group A: Mali, Guinea, Namibia, W1&2

Group B: Burkina Faso, Uganda, Malawi na W3 &4

Group C: Ghana, South Africa, Sudan na W5&6

Group D: DR Congo, Gabon, Angola na W6&7

Group E: Maroc, Mauritania, Central Africa n’u Burundi

Group F: Cameroun, Cape Verde, Rwanda na Mozambique

Group G: Egypt, Kenya, Togo na Comores

Group H: Algeria, Zambia, Zimbabwe na Botswana

Group I: Senegal, Congo Brazza, Guinea-Bissau na Eswatini

Group J: Tunisia, Libya, Tanzania na Equatorial Guinea

Group K: Cote d’Ivoire, Niger, Madagascar na Ethiopia

Group L: Nigeria, Benin, Sierra Leone na Lesotho.


Uko amatsinda ateye muri rusange


Igikombe cya Afurika 2021 kizabera muri Cameroun 


Ibihugu bizaca mu ijonjora rya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND