RFL
Kigali

Innocent Ndamukunda uzwi kuri BTN Tv agiye kurushinga n'umukobwa ‘wakwifuzwa n'umuntu wese wifuza kuzagira ejo heza’-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/07/2019 18:52
3


Ndamukunda Innocent uzwi nk'umunyamakuru wa BTN TV ariko akaba aherutse gusezera kuri iyi Televiziyo, ndetse akaba ari n'umuririmbyi wa Alarm Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, agiye kurushinga n'umukobwa w'imico yihariye.



Ndamukunda Innocent uzwi cyane mu kiganiro cy'Iyobokamana cyitwa Jambo Gospel gitambuka kuri BTN TV buri ku ku Cyumweru, yabwiye Inyarwanda.com ko agiye kurushinga n'umukobwa witwa Mbabazi Kellen bamaze imyaka ibiri bakundana. Kugeza ubu integuza y'ubukwe bwabo (Save The Date) yamaze kugera hanze. Tariki 28/9/2019 ni bwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa, hanyuma tariki 05/10/2019 habe umuhango wo gusezerana imbere y'Imana.

Abajijwe na Inyarwanda icyo yakundiye Mbabazi Kellen cyatumye amutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, Ndamukunda Innocent yagize ati "Afite umutima mugari kandi wagutse I mean afite umutima wubaha kandi utinya Imana, umutima uca bugufi by'umwihariko afite kandi agizwe n'indangagaciro za Gikristo ndetse n'iz'umunyarwandakazi wakwifuzwa n'umuntu wese wifuza kuzagira ejo heza (Bright future). She is unique muri iyi si ya none. Yewe biragoye kumu describing gusa arihariye kandi ndashima Imana yamumpaye."

AMAFOTO YA INNOCENT & KELLEN BAGIYE KURUSHINGA


Innocent na Kellen bamaze imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo

Bagiye kwibanira ubuziraherezo nk'umugabo n'umugore

Kellen Mbabazi umukobwa Innocent yakundiye ko afite umutima uca bugufi kandi utinya Imana

Innocent ati "Kellen agizwe n'indangagaciro za Gikristo n'iz'umunyarwandakazi wakwifuzwa n'umuntu wese wifuza kuzagira ejo heza"

Amatariki y'ubukwe bwa Innocent na Kellen


Ndamukunda Innocent ni umwe mu baririmbyi ba Alarm Ministries






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukundamarina4 years ago
    Ndabona acyeye nibibe ibyinyumagusa
  • Cyucyuri4 years ago
    Cngs once again dear sister😘
  • madame4 years ago
    Congz bana bacu muzagire ibirori byiza n'urugo ruhire.





Inyarwanda BACKGROUND