Ndamukunda Innocent uzwi nk'umunyamakuru wa BTN TV ariko akaba aherutse gusezera kuri iyi Televiziyo, ndetse akaba ari n'umuririmbyi wa Alarm Ministries iri mu matsinda akunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, agiye kurushinga n'umukobwa w'imico yihariye.
Ndamukunda Innocent uzwi cyane mu kiganiro cy'Iyobokamana cyitwa Jambo Gospel gitambuka kuri BTN TV buri ku ku Cyumweru, yabwiye Inyarwanda.com ko agiye kurushinga n'umukobwa witwa Mbabazi Kellen bamaze imyaka ibiri bakundana. Kugeza ubu integuza y'ubukwe bwabo (Save The Date) yamaze kugera hanze. Tariki 28/9/2019 ni bwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa, hanyuma tariki 05/10/2019 habe umuhango wo gusezerana imbere y'Imana.
Abajijwe na Inyarwanda icyo yakundiye Mbabazi Kellen cyatumye amutoranya mu bandi bakobwa bose bo ku isi, Ndamukunda Innocent yagize ati "Afite umutima mugari kandi wagutse I mean afite umutima wubaha kandi utinya Imana, umutima uca bugufi by'umwihariko afite kandi agizwe n'indangagaciro za Gikristo ndetse n'iz'umunyarwandakazi wakwifuzwa n'umuntu wese wifuza kuzagira ejo heza (Bright future). She is unique muri iyi si ya none. Yewe biragoye kumu describing gusa arihariye kandi ndashima Imana yamumpaye."
AMAFOTO YA INNOCENT & KELLEN BAGIYE KURUSHINGA
Innocent na Kellen bamaze imyaka ibiri mu munyenga w'urukundo
Bagiye kwibanira ubuziraherezo nk'umugabo n'umugore
Kellen Mbabazi umukobwa Innocent yakundiye ko afite umutima uca bugufi kandi utinya Imana
Innocent ati "Kellen agizwe n'indangagaciro za Gikristo n'iz'umunyarwandakazi wakwifuzwa n'umuntu wese wifuza kuzagira ejo heza"Amatariki y'ubukwe bwa Innocent na Kellen
Ndamukunda Innocent ni umwe mu baririmbyi ba Alarm Ministries
TANGA IGITECYEREZO