RFL
Kigali

Ukwishisha Abarusiya byatumye Senateri wa Amerika yandikira ibaruwa umuyobozi wa FBI n'uwa FTC abasaba kugenzura Application ya FaceApp, menya ibiri muri iyi baruwa!

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:18/07/2019 17:03
0


Application ya FaceApp iri gukoreshwa na benshi ku isi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagize amakenga kubera uburyo iyi application iri gukoreshwa n'abakora mu bigo bikomeye by’iki gihugu. Senateri Chuck Schumer yandikiye umuyobozi wa FBI n'uwa FTC abasaba gukurikirana imikorere y'iyi application bakeka ko Abarusiya bayikoresha bakabinjirira.



Umunyarwanda yabivuze neza ati "Iyagukanze ntabwo ijya iba inturo” Iki ni cyo cyatumye Senateri Chuck Schumer afata iya mbere yandika ibaruwa ndende ikubiyemo amagambo asaba aba bayobozi b'ibi bigo bibiri icy'ubutasi n'igishinzwe ikoranabuhanga ngo bibafashe gukurikirana imikorere y'iyi application yakozwe n'Abarusiya dore ko u Burusya bwamye bushyirwa mu majwi mu kwiba amabanga y’igihugu cya USA. Ibi byatumye uyu muyobozi agira amakenga menshi, bimutera kwandika ibaruwa yihuse.

Image result for images of Chuck SchumerSenateri Chucker Schumer

IBI KUBIYE MURI IYI BARUWA  

Senateri Chucker Schumer Yatangiye avuga ko ikimuteye kwandika ari uko atewe inkeke na application ya FaceApp yubatswe N'Abarusiya akaba atizeye imikorere yayo ku bijyanye n'umutekano w'amabanga w'abanyamerika. Yagize ati "FaceApp ikoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa rya Artifial Intelligence (AI) bityo iyi application iri gukoreshwa mu guhindura amafoto y'abantu ishobora kwinjirira uwayikoresheje bityo imyirondoro ye igakoreshwa nta burenganzira atanze cyane cyane ko abanyamerika bakora mu bigo bikomeye bari gukoresha iyi application’’ 

Yakomeje avuga ko amakuru y'abantu bakoresheje iyi application mu guhindura amafoto batazi ngo amakuru ari gufatirwa muri iki gikorwa azakoreshwa ryari cyangwa azakoreshwa mu biki cyangwa azakoreshwa na nde, gusa igihari ngo nuko mu gihe kizaza ashobora kuzakoresha. Ibi ni byo byahise bimutera kubwira aba bayobozi ko bagomba kurinda amakuru y'abaturage bakurikirana ibyayo. Yavuze ko by'umwihariko iyi application y'Abarusiya ko nta cyizere yakagiriwe kuko n’igihugu gisa n'igihanganye nabo mu gihe baba babonye amakuru y'Abanyamerika yaba ari amahirwe kuri bo ndetse bikaba akaga gakomye ku munyamerika wese. Uyu mu Senateli yakomeje avuga ko Wray Joseph umuyobozi wa FBI, azi ingaruka zo kuba imwe mu myirondoro y'Abanyamerika yatwarwa n'Abarusiya. Yasoje asa aba bayobozi gukurikirana ibijyanye n'iki kibazo bakabikora mu maguru mashya bitaragera kure.

Kanda hano usoma ibaruwa yanditwe na Sen.Chuck Schumer iri mururimi rw’icyogereza ayandikiye umuyobozi wa FBI Christopher Wray n’umuyobozi wa FTC Joseph Simons






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND