RFL
Kigali

Twagirimana Innocent “Kavatiri” wasoje amasezerano muri Sunrise FC ashobora kujya muri Bugesera FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2019 15:40
0


Twagirimana Innocent uzwi nka “Kavatiri” bitewe n’umuvuduko agira mu kibuga, nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sport akajya muri Sunrise FC, kuri ubu aravugwa mu ikie ya Bugesera FC.



Twagirimana Innocent wakinnye mu makipe nka Police FC  na Etincelles FC yari amaze amezi atandatu (6) mu ikipe ya Sunrise FC kuko yagiye muri iyi kipe agakorana nabo mu mikino yo kwishyura muri shampiyona 2018-2019.

Nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu (6) muri Sunrise FC, uyu musore arashakwa cyane n’ikipe ya Bugesera FC aho yaba agiye gukomeza gutozwa na Bisengimana Justin wamutoje muri Police FC na Sunrise FC.

Andi makuru agera ku INYARWANDA n’uko uretse kuba ikipe ya Bugesera FC ishaka Twagirimana Innocent, ikipe ya Sunrise FC yari ifite gahunda yo kongera amasezerano y’uyu musore ariko bikaba bitararangira neza.


Twagirimana Innocent yarangije amasezerano muri Sunrise FC 

Nyuma ya Sunrise FC na Bugesera FC, ikipe ya Etincelles FC nayo iri muri gahunda yo kureba ko yasinyisha Twagirimana Innocent akaba yabakinira mu mwaka utaha w’imikino.

Twagirimana Innocent yageze muri SC Kiyovu Sport avuye muri Police FC yagezemo avuye muri Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu nayo yamwifuzaga mbere y'uko imikino yo kwishyura muri shampiyona 2018-2019 itangira kuwa 18 Gashyantare 2019.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND