RFL
Kigali

El Chapo, umucuruzi w’ibiyobyabwenge ukomeye ku isi yakatiwe gufungwa burundu

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/07/2019 12:59
0


Umucamanza wo muri Amerika yakatiye igifungo cya burundu kongeraho imyaka 30, kabuhariwe mu bucuruzi bw'ibiyobyabwenge Joaquin Guzman uzwi cyane nka El Chapo ukomoka muri Mexique.



Uyu mugabo w'imyaka 62, mu kwezi kwa kabiri yahamijwe n'urukiko rw'i New York ibyaha 10, birimo gukwirakwiza ibiyobyabwenge n'iyezandonke.

Mu 2015, yaravuzwe cyane ubwo yatorokaga gereza yo muri Mexique aciye mu muhora wo munsi y'ubutaka wacukuwe kugera aho yari afungiye ngo azabashe gucika

Nyuma yaje kongera guhigwa bishyizwemo imbaraga na Leta zunze ubumwe za Amerika, yarafashwe maze mu 2017 yohererezwa Amerika

Yahoze ari we utegeka itsinda rigari ryitwa 'Sinaloa cartel', abategetsi bavuga ko ari ryo rinini cyane ryoherezaga ibiyobyabwenge muri Amerika.

Mu rubanza rwe, abatangabuhamya bavuze ko El Chapo yakoreye iyicarubozo abantu bose bahanganaga n'iri tsinda rye.

Asemurirwa n'umusemuzi ejo kuwa gatatu mbere yo gusomerwa, Guzman yavugiye mu cyumba cy'urukiko ko aho afungiye muri Amerika yahahuriye 'n'iyicarubozo ryo mu ntekerezo, mu mutwe no mu mbamutima ze amasaha 24 ya buri munsi".

Yashinje kandi abacamanza kubogama mu rubanza rwe no kurwitwaramo nabi.

Gufungwa burundu nicyo gihano gito cyashobokaga ku byaha uyu mugabo yaregwaga. Imyaka 30 yacyongeweho umucamanza avuga ko ari iyo gukoresha imbunda atabyemerewe n'amategeko.

Yategetswe kandi kwishyura ihazabu ya miliyari 10 z'amadorari ya Amerika (asaga tiliyari 10 y'u Rwanda).

Abashinjacyaha bavuze ko Guzman azakorera igihano cye inyuma ya za "toni z'ibyuma", bashaka kuvuga muri gereza irindwa cyane ya Colorado.

Ntabwo byahise bimenyekana neza niba Guzman ajuririra iki gihano yahawe

Niwe wayoboraga biriya bikorwa by'ubucuruzi bw'ibiyobyabwenge mu majyaruguru ya Mexico ahegera Amerika.

Mu 2009, uyu mugabo yashyizwe ku rutonde n'igitangazamakuru mu by'ubukungu n'imari Forbes, ko ari ku mwanya wa 701 mu bantu bakize cyane ku isi n'ubutunzi bwa miliyari imwe y'amadorari.

Yashinjwaga kuba ariwe uri inyuma yo kwinjiza muri Amerika amagana y'amatoni y'ikiyobyabwenge cya Cocaine, no gukwirakwiza ibindi birimo heroin, methamphetamine ndetse n'urumogi.

Yashinjwaga kandi gukoresha abicanyi mu kwica abantu banyuranye, ubugizi bwa nabi, gushimuta ndetse n'iyicarubozo.

Bamwe mu bantu bari inkoramutima ze muri ibyo bikorwa, harimo n'uwahoze mu gisirikare, bari mu batanze ubuhamya bumushinja.

 

Mu rubanza havuzwe ibintu bikomeye ku buzima bw'uyu mugabo El Chapo.

Impapuro z'urukiko zigaragaza ko uyu mugabo yari afite abakobwa, harimo n'abafite imyaka kugera kuri 13, yahaga ibiyobyabwenge mbere yo kubafata ku ngufu.

Umucuruzi w'ibiyobyabwenge wo muri Colombia Alex Cifuentes bakoranaga bya hafi, yavuze ko Guzman "yavanaga 'intungamubiri' mu bakobwa bato kuko yizeraga ko gusambanya abakobwa bakiri bato bimuha ubuzima".

 

Guzman niwe mucuruzi w'ibiyobyabwenge ukomeye cyane muri Mexique kugeza ubu ugejejwe imbere y'inkiko muri Amerika.

Intambara yo kurwanya ibiyobyabwenge hagati ya Amerika na Mexique cyangwa ababicuruza hagati yabo, imaze guhitana abantu barenga 100,000 mu gihe kibarirwa mu myaka 10.

Guzman yabaye icyamamare muri ubwo bucuruzi, ariko kandi no gucika kenshi ibitero byo kumuta muri yombi ndetse no gutoroka gereza yari afungiyemo muri Mexique.

Mu 2016 ubwo yari yaratorotse, yahaye ikiganiro Sean Penn umukinnyi wa cinema muri Hollywood, aho yari yihishe mu mashyamba ya Mexique.

Yigamba ko ariwe muntu wa mbere ku isi ukomeye mu bucuruzi bwa heroin, methamphetamine, cocaine n'urumogi, ibiyobyabwenge bikoreshwa ahantu hanyuranye muri Amerika no kw'isi.

Umwaka wakurikiyeho yafatiwe mu mujyi wo mu majyaruguru ya Mexique aho yagabweho igitero n'abakomando akabura amajyo agafatwa.

Yahawe ubucamanza bwa Amerika aho imijyi ya New York, Chicago na Miami yari yaramaze kumushyiraho ibirego mu nkiko.

Mu gihe cy'imyaka 10 abashinjacyaha bari barateguye ibimenyetso binyuranye bimushinja, harimo n'ibyo bakuye mu bihugu by'amahanga no muri Mexique na Colombia.

Abamuciriye urubanza barindiwe umutekano bikomeye kandi ntibamenyekana, kuko byari byatangajwe ko Guzman afite amateka mu gutera ubwoba cyangwa kwicisha abamubangamiye.

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND