RFL
Kigali

'Bikini’ ya ‘Made in Rwanda’ mu irushanwa rya Miss Supranational Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/07/2019 11:01
0


Kompanyi yitwa KS Ltg yahawe ububasha bwo gutegura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda no gushakisha umukobwa userukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, yahamagariye abahanga mu myambaro gutangira kudoda ‘Bikini’ ya ‘Made in Rwanda’ izambikwa abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, abategura irushanwa rya Miss Supranational Rwanda, batangije ku mugaragaro igikorwa cyo gutangira kwiyandikisha kw’abakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019, azahembwa Miliyoni 1 Frw anahabwe n’ibindi bihembo bizatangwa n’abaterankunga b’iki gikorwa. Igisonga cya Mbere azahembwa 500 000Frw naho Igisonga cya Kabiri ahembwe 300 000 Frw. Azanahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational rizabera muri Poland, mu Ukuboza 2019.

Alphonse Nsegiyumva ukuriye kompanyi yitwa KS Ltd, yabwiye itangazamakuru ko abakobwa bagiye baserukira u Rwanda mu bihe bitandukanye bambaye ‘Bikini’ bigateza impamagarara bashinjwa kwica umuco.

Yavuze ko abagiye babifatira mu gahanga batigeze bakora ibiganiro mpaka ngo bemeze ku mwenda ukwiye kuranga umuco nyarwanda ku buryo ari nawo umukobwa yaserukana mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza.

Miss Mutesi Aurore waserukiye u Rwanda mu mwaka w'2013, we yanze kwambara 'Bikini' ngo atica umuco

Bashingiye kuri ibi, batekereje gukoresha ‘Bikini’ yaba iri mu murongo wo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda, “Made in Rwanda”. Avuga ko buri gihugu kitabira Miss Supranational, umukobwa asabwa guserukana umwambaro uranga umuco w’igihugu (National costume) akomokamo.

Avuga ko hari uwaserukiye u Rwanda yambara umushanana, undi yambara umwenda yahawe n’umudozi w’i Kigali mbese ngo nta mwambaro wihariye w’igihugu na Minisitiri w’Umuco na Siporo yashyikiriza umukobwa userukiye u Rwanda nk’uko amushyikiriza idarapo ry’igihugu.

Alphonse avuga ko batangiye kuganira n’abahanga imyambaro, bagisha inama mu Inteko y’Ururimi n’Umuco Nyarwanda (Ralc), Minisiteri y’Umuco na Siporo (Minispoc), kugira ngo hakorwe ibintu bifatika kandi byatanga umusaruro.

Avuga ko ku munsi wa nyuma w’irushanwa abakobwa bazambara umwenda uranga igihugu wamamaza gahunda ya ‘Made in Rwanda’.

Yungamoa ati “National costume’ izagaragara kuri final turashaka kuzakoresha ‘costume’ yamamaza ‘Made in Rwanda’. Turimo turahamagarira abari muri ‘industry’ ya Fashion…aba-design barahari mu Rwanda twizeye ko hari uzakora ‘Bikini’ ya Made in Rwanda

Mucyo Christella uri mu bari gutegura iri rushanwa, yavuze ko umukobwa uzaserukira u Rwanda azakorerwa ‘Bikini’ azabasha kogana ariko nanone itagaragaza ‘ubusa’, ati “Icyo cyo turakibijeje.”

Kwambara ‘Bikini’ kwa bamwe mu banyarwandakazi bagiye baserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational, bwahagurukije benshi.

Aba bakobwa baravuzwe biratinda bashyirwa ku rupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru, imbuga nkoranyambaga ziba umuyoboro mwiza wa benshi wo kunyuzamo ibyiyumviro byabo ku mwana w’umukobwa washiritse ubute akarekana amatako.

Miss Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, yaserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2016, yambara ‘Bikini’ atitaye kubivugwa.

Mu kiganiro yagiranye na Niyonkuru Eric, Umunyamakuru wa INYARWANDA, Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko kwambara ‘Bikini’ bidasobanuye kwica umuco nyarwanda.

Yagize ati “Ntabwo kuri jye mbona ko kugira umuco bisobanurwa no kuba umuntu atambaye Bikini kuko urugero nko mu Rwanda, umuntu ajya kuri Pisine kandi ntabwo boga bambaye imyenda, boga bambaye Bikini.

Nongere mbisubiremo ntabwo kuri jye mbona ko kugira umuco bisobanurwa no kuba umuntu atambaye ‘Bikini’. Mu muco harimo ibintu byinshi nk’ururimi binababaje cyane ko turi kurutakaza, ahubwo tugaha cyangwa tugashyira umwanya ku bintu byinshi bidafite umumaro.”

Sonia Gisa ni we munyarwandakazi wa mbere wambaye utwenda two kogana ‘Bikini’ mu irushanwa rya Miss Supranational, byamuhesheje amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Supranational Africa (Nyampinga uhagarariye Umugabane wa Afurika).

Mu mwaka wa 2013 Mutesi Aurore wari uhagarariye u Rwanda yanze kwambara ‘Bikini’ nk’abandi ngo kugira ngo yerekane indangagaciro z’Abanyarwandakazi. Mu mwaka wa 2014, Neema Umwali na we yunze mu rya mugenzi we yanga kwambara utu twenda ahubwo yiyerekana yambaye umwitero.

Miss Umwali Neema na Miss Aurore banze kwambara 'Bikini'

Sonia Gisa wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2015

Akiwacu Colombe waserukiye u Rwanda mu mwaka w'2016, yambaye 'Bikini' ntacyo yikanga

Uwase Tina waserukiye u Rwanda mu mwaka w'2018, nawe yemeye kwambara 'Bikini'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND