Mu minsi ishize hadutse amakuru yavugaga ko Uncle Austin yigeze kukanyuzaho mu rukundo n’umuhanzikazi w’icyamamare muri Uganda, Sheebah Karungi. Iyi nkuru yasohotse ku Inyarwanda mu minsi ishize ntabwo byadukundiye ko tuyibaza ba nyiri ubwite ako kanya, icyakora nyuma byaje gukunda tubona Uncle Austin tugirana ikiganiro.
Ugitangira kuganira na Uncle
Austin ku rukundo rwe na Sheebah Karungi uhita ubona ahindutse. Mu ijwi rye yagize ati”
Winyibutsa mwana, mbabarira ikibazo ntacyo nsubije,…” Uyu muhanzi yabajijwe
igihe yamenyeye Sheebah atangaza ko yamenyanye nawe mu mwaka wa
2005-2006. Uncle Austin wari wabaye ibamba yaje kwerura avuga kuri iki kibazo yabajijwe agafatwa n'ikiniga.
Aha yatangaje ko
Sheebah ari umukobwa bakundanye mu mwaka wa 2007 icyakora atibuka neza igihe
batandukaniye, gusa atangaza ko bakundanaga Sheebah aba muri Uganda we aba mu Rwanda.
Uncle Austin abajijwe niba kuri ubu yaba afite umukunzi yagize ati”Ndi njyenyine ariko ndi gushakisha gusa vuba cyane ntabwo mba ngishakisha…”.
Uncle Austin azaririmba mu gitaramo cyatumiwemo
Uncle Austin na Shebah
bazahurira mu gitaramo cya Kigali Summer Festival kizaba tariki 27 Nyakanga
2019 mu mujyi wa Kigali Camp Kigali kikazataramamo abahanzi barenga icumi bo mu
Rwanda biyongera kuri Sheebah Karungi na Princess Flor umu Dj ukomeye i Burayi
uzaba avanga imiziki muri iki gitaramo. Bamwe mu bahanzi b'abanyarwanda bandi
batumiwe harimo; Riderman, Bruce Melody, Safi Madiba, Queen Cha, Jay Polly,
Marina,Social Mula, Dj Pius n'abandi benshi batumiwe.
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA UNCLE AUSTIN AGARUKA KU RUKUNDO RWE NA SHEEBAH KARUNGI
TANGA IGITECYEREZO