Divine Umukundwa wahatanye muri Miss Rwanda 2018 yegukanywe na Miss Liliane Iradukunda, yarushinze n'umusore w'umu producer w’umunyarwanda wari umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubukwe bw'aba bombi bwabereye mu Rwanda mu minsi ishize.
Divine Umukundwa ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 akaba yariyamamarije mu ntara y'Uburengerazuba, gusa ntiyabonetse muri 6 batoranyijwe guhagararira iyi ntara. Uyu mukobwa yitabiriye iri rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda aturutse i Nyamirambo. Ubwo yibwiraga abantu akavuga n'uko afata abakobwa b'i Nyamirambo, yavuze ko hari abakobwa b'i Nyamirambo bafite umutima ndetse na we yishyiramo.
Divine Umukundwa yahatanye muri Miss Rwanda 2018
Kuri ubu Divine Umukundwa yamaze gukora ubukwe
arushingana na Producer Emmy Bagirigomwa (Emmy Pro) wari umaze iminsi aba muri muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas ari naho atuye, ariko akaba amaze iminsi micye
ari kubarizwa mu Rwanda ari naho ubukwe bwe na Divine bwabereye. Emmy
Bagirigomwa mbere yo kujya muri Amerika, yahoze akorera mu karere ka Musanze
aho yatunganyaga indirimbo z'abahanzi n'amakorali anyuranye. Aba bombi babanje guhisha urukundo rwabo, baza kwerura ko bakundana nyuma yuko umukobwa abwiye YEGO umusore.
Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose
Tariki 17 Ugushyingo 2018 ni bwo Divine Umukundwa yabwiye
YEGO/YES umukunzi we Emmy Bagirigomwa uzwi nka Emmy Pro amwemerera kuzamubera umugore. Yambitswe impeta y’urukundo
nyuma y’umwaka umwe yari amaze akundana n'uyu musore. Aba bombi basezeranye kubana
akaramata tariki 7/07/2019 mu muhango wabereye kuri ADEPR Nyarugenge. Amakuru Inyarwanda.com ikesha inshuti zabo za hafi nuko Emmy Pro n’umukunzi we Divine muri iyi minsi bari mu kwezi
kwa buki i Mombasa.
TANGA IGITECYEREZO