RFL
Kigali

Amafoto y’ubukwe bwa Divine Umukundwa witabiriye Miss Rwanda 2018 warushinze n'umu producer uba muri Amerika

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/07/2019 17:35
5


Divine Umukundwa wahatanye muri Miss Rwanda 2018 yegukanywe na Miss Liliane Iradukunda, yarushinze n'umusore w'umu producer w’umunyarwanda wari umaze igihe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubukwe bw'aba bombi bwabereye mu Rwanda mu minsi ishize.



Divine Umukundwa ni umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2018 akaba yariyamamarije mu ntara y'Uburengerazuba, gusa ntiyabonetse muri 6 batoranyijwe guhagararira iyi ntara. Uyu mukobwa yitabiriye iri rushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda aturutse i Nyamirambo. Ubwo yibwiraga abantu akavuga n'uko afata abakobwa b'i Nyamirambo, yavuze ko hari abakobwa b'i Nyamirambo bafite umutima ndetse na we yishyiramo.


Divine Umukundwa yahatanye muri Miss Rwanda 2018

Kuri ubu Divine Umukundwa yamaze gukora ubukwe arushingana na Producer Emmy Bagirigomwa (Emmy Pro) wari umaze iminsi aba muri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Texas ari naho atuye, ariko akaba amaze iminsi micye ari kubarizwa mu Rwanda ari naho ubukwe bwe na Divine bwabereye. Emmy Bagirigomwa mbere yo kujya muri Amerika, yahoze akorera mu karere ka Musanze aho yatunganyaga indirimbo z'abahanzi n'amakorali anyuranye. Aba bombi babanje guhisha urukundo rwabo, baza kwerura ko bakundana nyuma yuko umukobwa abwiye YEGO umusore.


Basezeranye kubana akaramata ubuzima bwabo bwose

Tariki 17 Ugushyingo 2018 ni bwo Divine Umukundwa yabwiye YEGO/YES umukunzi we Emmy Bagirigomwa uzwi nka Emmy Pro amwemerera kuzamubera umugore. Yambitswe impeta y’urukundo nyuma y’umwaka umwe yari amaze akundana n'uyu musore. Aba bombi basezeranye kubana akaramata tariki 7/07/2019 mu muhango wabereye kuri ADEPR Nyarugenge. Amakuru Inyarwanda.com ikesha inshuti zabo za hafi nuko Emmy Pro n’umukunzi we Divine muri iyi minsi bari mu kwezi kwa buki i Mombasa.

 AMAFOTO Y'UBUKWE BWA DIVINE & EMMY PRO


Divene na Emmy Pro basezeranye kubana akaramata



Ibyishimo byari byose kuri Divine&Emmy Pro ku munsi w'ubukwe bwabo



Divine mu gatimba ku munsi w'ubukwe bwe


Divine & Emmy Pro nyuma yo gusezerana imbere y'amategeko


Divine Umukundwa (iburyo) muri Miss Rwanda 2018


Emmy Pro umugabo wa Divine Umukundwa


Divine hamwe n'abakobwa bitabiriye ibirori yavugiyemo YEGO tariki 17 Ugushyingo 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rusanganwa Darius4 years ago
    ndu mva yaribyishimo gsa miss, Divine urugo ruhire kuri woweee.
  • Mugisha4 years ago
    Congratulations Divine uwiteka azabubakire
  • Kk4 years ago
    Niyo uyumusore yaba atunze ibya Mirenge sinamwemrra rwose. Ntabw muberannye.
  • Responder to @kk4 years ago
    wavuze neza ngo ntiwamwemera @kk We azi impamvu yamukundiye naho woe urarushywa nubusa.
  • Bb4 years ago
    Burya bwose yaru umu Adpr?ndumiwe





Inyarwanda BACKGROUND