RFL
Kigali

Ingangare na Cecile Kayirebwa basohoye amashusho y’indirimbo ‘Imena’, icyeza Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2019 12:18
1


Itsinda Ingangare rigizwe n’abasore babiri Uwizihiwe Charles na Lionel Sentore mubyara wa Jules Sentore bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Imena’ bakoranye n’umuririmbyi wagwije ibigwi, Cecile Kayirebwa ubarizwa mu Bubiligi.



Amashusho y’indirimbo ‘Imena’ yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Nyakanga 2019, agizwe n’iminota itatu n’amasegonda 52’. Ni indirimbo yumvikanamo ikinyarwanda cyumutse n’ibisingizo kuri Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Lionel Sentore yatangarije INYARWANDA ko banditse indirimbo ‘Imena’ bashaka kwerekana ko umuntu ashobora ku kubera ikitegererezo akanakubera Imena muri ‘byinshi'.

Yanavuze ko ari indirimbo 'Imena' banditse bashima byimazeyo Perezida Kagame bashingiye kubyo amaze kugeza ku banyarwanda. Yagize ati “Perezida Kagame erega nawe n’Imena cyane kuri buri Munyarwanda wese aho ava akagera kuko yadukoreye byishi byiza naho igihugu kigeze niwe tubikesha.”

UMVA HANO INDIRIMBO 'IMENA' INGANGARE BAKORANYE NA CECILE KAYIREBWA

Avuga ko guhitamo gukorana iyi ndirimbo ‘Imena’ na Cecile Kayirebwa ari uko ari umuhanzi bubaha kandi bigiyeho byinshi. Ati “Kuyikorana na Kayirebwa rero twumvise ari byo byiza kuko ni umubyeyi twubaha kandi dukunda dukuraho byinshi kandi twese uko tungana dufite Imena twashimira twumvise ntako bisa turirimbanye.”

Muri iyi ndirimbo hari aho bagira bati “Ndavuga ko ari Imena nongere ndate Imena ndatirwa bahizi bamenye ko ari Imena. Tuvuge ko ari Imena, Imena y’urugamba ndatirwabahizi tuvuge ko ari Imena ,…”

Ingangare baherutse kuririmba mu gitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ cy’umuhanzi Jules Sentore. Bombi bahamirije INYARWANDA, ko izina Ingangare barihawe na Cecile Kayirebwa bakimara kwihuza. Bati “Icyo gihe aritwita yadusobanuriye ko ‘Ingangare’ ishobora kuba umuntu umwe cyangwa abantu benshi. 

Ni abantu bashyize hamwe bafite umugambi umwe kandi badashobora gutezuka ku ntego biyemeje n’ubwo haba ibibazo byinshi bishoboka. Bafite intego imwe kandi biyemeje kugeraho.” Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Imena’ yatunganyijwe na Producer Didier Touch. Amashusho yayo yafatiwe mu Bubiligi.

Lionel Sentore [ubanza ibumoso]

Charles Uwizihiwe [ubanza ibumoso] na Lionel Sentore [uri iburyo] bagize Ingangare

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMENA' YA INGANGARE NA CECILE KAYIREBWA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwihanganye modeste4 years ago
    Ndasabimana izamfashe byibura nzapfe aruko mouye na kayirebwa kumuhobera byibura byama ibyishimo kuko maze imyaka 24 mukunda arko sindagira amahirwe yo kumubona mam dukunda turibeshi byibura nzaofe nkukoze muntoki nicyo cyiguzo nsabye imana





Inyarwanda BACKGROUND