RFL
Kigali

VIDEO: Tuvuyemo kare, umukinnyi umwe ni we watumye duhanwa na KCCA, Rugwiro na Ovambe nyuma yo gutsindwa na KCCA

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/07/2019 10:46
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na KCCA ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ cy’irangiza mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019. Rayon Sports yahise isezererwa.



Nyuma y’umukino Olivier Ovambe umutoza mukuru wa Rauon Sports yabwiye abanyamakuru ko ikipe ye igizwe n’abakinnyi beza kandi ko buri muntu wese abizi ko Rayon Sports ifite abakinnyi beza ariko muri uyu umukino abona ko amakosa ya Eric Rutanga Alba kapiteni wa Rayon Sports ariyo yatumye bava mu irushanwa.


Olivier Ovambe umutoza mukuru wa Rayon Sports atanga amabwiriza mu mukino

Ahanini uyu mutoza ashingira ku ikosa ry’igitego cya kabiri ubwo Eric Rutanga Alba yazamukanaga umupira akaza kugongana na Cyiza Hussein bakinana muri Rayon Sports, muri uko kugongana ni bwo Jackson Nunda yabamburaga umupira ahita awuha Muzamiru Mutyaba wahise awirukankana yagera hafi y’izamu akawuhindura akawusubiza Jackson Nunda wahise ashyiraho umutwe, umupira ugahita ugana mu izamu.

Rugwiro Herve watsinze igitego rukumbi Rayon Sports yakuye muri uyu mukino, yabwiye abanyamakuru ko muri macye Rayon Sports ivuye mu irushanwa hakiri kare kandi ko ahanini byatewe n’uko abenshi mu bakinnyi bataramenyerana cyane ko abavuye muri APR FC bageze muri Rayon Sports habura iminsi ibiri ngo irushanwa ritangire.


Rugwiro Herve yagize uruhare muri uyu mukino kuko Rayon Sports yarushwaga mu mukino 

Rugwiro kandi avuga ko muri uyu mukino yemera ko Eric Rutanga Alba yahuye n’akazi katoroshye ariko ngo bibaho ko umukinnyi agira umunsi mubi akaba yakora amakosa ashyira ikipe mu mibare mibi.




Eric Rutanga Alba (3) kapiteni wa Rayon Sports yari afite akazi gakomeye 

KCCA FC yabaye iya mbere mu itsinda rya kabiri (B) yafunguye amazamu ku munota wa 39’ ku gitego cyatsinzwe na Kizza Moustapha mbere y’uko Rugwiro Herve yishyura ku munota wa 48’ mu gice cya kabiri. Igitego cya kabiri cya KCCA cyatsinzwe na Jackson Nunda ku munota 66’ akoresheje umutwe.



Jackson Nunda amaze kureba mu izamu

Kanda hano ukurikire ibyaranze ikiganiro abatoza n'abakinnyi bagiranye n'abanyamakuru







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND