RFL
Kigali

Ikiganiro na Degaulle waririmbye ‘Nakunze Mama Ndamubura’: Ibihe bye muri Orchestre Ingeli& Les8Anges, Dj w’utubyiniro twakunzwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/07/2019 9:20
0


Umuhanzi uri mu bakuze Mbyayingabo DeGaulle [Dj DeGaulle, Marechal DeGaulle], ni umwe mu baririmbye muri Orchestre Les8Anges na Orchestre Ingeli zabiciye bigacika mu bihe byo hambere. Yakunzwe bikomeye mu ndirimbo ‘Nakunze Mama Ndamubura’ yaje gusubiramo, kuri ubu ishyirwa muri ‘karahanyuze’ yumwva ubutitsa.



DeGaulle yabonye izuba kuya 18 Ugushyingo 1967. Avuka mu muryango w’abana batanu akaba ariwe Mfura. Yabyawe na Ufiteyezu Blaise (Ise) wacurangaga piano na ‘accordéon’ akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nyina aracyariho. Ni umwe mu bashinze Itorero Abatangampundu ryakunzwe mu ndirimbo nka ‘Abakobwa b’iwacu’, ‘Kimbagira’ n’izindi nyinshi. Mushiki we nawe ari mu babyinnyi mu Itorero abatangampundu. Benshi mu bagize iri torero babarizwa ku Mugabe w’i Burayi.

Sogokuru wa DeGaulle yari Intore kwa Musinga. Ubuhanzi ni ubwo mu maraso kuko anakomoka kwa Yuhi Mazimpaka.

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, DeGaulle yavuze ku rugendo rwe mu muziki, uko yavuye muri Orchestre Les8Anges akajya muri Orchestre Ingeli, icyatumye ajya gutura mu mahanga, aho yibona mu myaka itanu iri imbere n’ibindi.

Inyarwanda: Tubwire ku rugendo rwawe mu mashuri:

Amashuri abanza nayize mu Rugunga mpava njya kuri EPA naho ndangije imyaka itandatu haba haje ‘réforme scolaire’ banyohereza ahitwa ka Busunzu mpiga ‘7ème na 8ème’.

Mu mashuri yisumbuye nize umwaka wa mbere n’umwaka wa kabiri ahitwa Groupe scolaire consulaire ariyo benshi bazi nka École Zairoise mpava nkomereza muri CETAI mu Rugunga nizemo imyaka ine niga ‘mécanique automobile’.

Inyarwanda: Wabyirutse wumva ushaka kuba iki? Indoto zawe ubu wazigezeho?

Degaulle: Nabyirutse numva nshaka kuzaba icyamamare muri muzika. Yego nabigezeho.

Inyarwanda: Mu bwana bwawe hari ikintu wumvaga ushaka gukora kugeza n’ubu utarakora?

Degaulle: Mu bwana bwanjye nabyirutse nifuza kuzagira orchestre yanjye nkagira ibyuma bya muzika ndetse nkagira n’ahantu ho gucurangira nka piano bar. Nkaba ari nacyo nsigaje kugeraho nkabishyira mu bikorwa.

Inyarwanda: Urugendo rwawe rw’amasomo wigeze urufatanya n’umuziki?

Degaulle: Yego! Urugendo rwanjye amasomo nayafatanyije n’umuziki ndetse byari binagoye kuko ababyeyi batabishakaga.

Mfite imyaka 14 gusa nari ntangiye kuririmba icyo gihe twashinze ‘Orchestre Les8Anges’ ari nabwo naririmbye iyi ndirimbo ‘Nakunze mama ndamubura’; ikaba inyibutsa benshi babuze ababyeyi ndavuga aba mamans batubyara.

Inyarwanda: Uribuka urugendo rwawe muri Orchestre Les8Anges.

Degaulle: Iyi Les8Anges nayimazemo imyaka hafi imyaka itatu nibwo hahise hashingwa Orchestre Ingeli muri 86 ishingwa n’umugiraneza Kajeguhakwa Valens, ishingirwa i Gisenyi ahitwaga SODEVI aribyo Gisenyi Club Loisirs.

Inyarwanda: Waririmbye muri Orchestre Ingeri yakunzwe bikomeye; byari bimeze gute?

Orchestre Ingeli nibyo yarakunzwe cyane kugeza ubwo intambara yo kubohora u Rwanda itangiriye muri 90 bamwe tugafatwa tugafungwa mu byitso n'inkotanyi, byatumye isa nkisenyutse kuko benshi twahise duhunga tujya mu mahanga.

Inyarwanda: Orchestre Ingeri twavuga ko yari ihanganye na Orchestre Impala?

Degaulle: Orchestre Ingeli sinavuga ko yari ihanganye na Orchestre Impala kuko twari aba-jeunes ndetse tudafite style zimwe za muzika.

Orchestre Les8Anges; Degaulle ni uwo uhagaze ibumoso wambaye ibara ry'imparage

Inyarwanda: Benshi bakwita Dj DeGaulle biva he?

DeGaulle: Nakoze muzika guhera 1986 nabifatanyaga no kuba DJ, akaba ariyo mpamvu ujya wumva benshi bampa akazina ka DJ DeGaulle. Nakoze muri Night Club zitandukanye nka Galaxy i Gisenyi kuri sodevi, Cosmos i Nyamirambo, Zoom kwa Lando, Kigali Night. Ubwo aho ndavuga urugendo rwo kugeza muri 90.

Inyarwanda: Nyuma y’1994 wakoze umwuga w’ubu-Dj?

Degaulle: Nyuma y’1994 nakomeje gufatanya ubu DJ na muzika. Nakoze muri za night club nka Cadillac, Le millionaire yari ahahoze hôtel de diplomate, iza kwimukira mu Kiyovu Paul 6 yitwa Vertigo na Kigali Night ya nyuma y’intambara nayikozemo.

Inyarwanda: Indirimbo ‘Nakunze Mama ndamubura’ hari imipaka yabambukije.?

Degaulle: Oya! Iby’uko iyi ndirimbo yaba hari imipaka yanyambukije cyangwa kwitabira ibirori n’abakomeye si yo n’izindi nka ‘Izagishe zitashye’, ‘Twararutashye n’izindi’.

Inyarwanda: Wavuye mu Rwanda ujya mu mahanga ryari wari ujyanwe ni iki?

Degaulle: Navuye mu Rwanda mu ntangiriro za 91 mpunze ibyaberaga mu gihugu cyacu ngenda nsanga abandi mu kwifatanya mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu.

Inyarwanda: Umuziki w’iyo urahenze cyane mu bijyanye no kuwukora?

Degaulle: Yego! umuziki urahenze ariko iwacu uhenze kuruta.

Inyarwanda: Hari abahanzi baho utuye mu maze gukorana indirimbo?

Degaulle: Oya! ntabo ariko biri muri gahunda nzakubwira uretse abasore bagize Groupe Ingangare duherutse gusubiranamo indirimbo isanzwe izwi yitwa ‘Agasaza’.

Inyarwanda: Ujya utekereza kugaruka mu Rwanda?

Degaulle: Muri iki gihe ndi mu Bubirigi ariko ubundi nari nsanzwe ntuye muri Canada mu Mujyi wa Montréal.

Kugaruka mu Rwanda ndabitekereza kandi mpafitiye imishinga harimo naza nzozi nari mfite nkiri muto kugira orchestre yanjye, ibyuma ndetse n’ahantu ho gucurangira ndetse no gushinga studio izajya ifasha abahanzi bato bakibyiruka.

Afite Intego yo gushinga Orchestre ye bwite

Inyarwanda: Aho utuye hari ibitaramo n’ibirori bikomeye umaze kuririmbamo?

Degaulle: Yego! Maze kuririmba mu bitaramo bikomeye nka Festival izwi inakomeye yo muri Canada yitwa ‘Nuits d'Afrique’.

Inyarwanda: Ubona Muzika nyarwanda hari intera imaze kugeraho?

Degaulle: Muzika nyarwanda imaze kugera ku ntera ndetse ishimishije.

Inyarwanda: Umwana wawe agusabye ko akora umuziki wamwemerera?

Degaulle: Yego! Ubu namwemerera si nko ku gihe cyacu ubu birashoboka ko umuntu yakora musique nk’umwuga kandi ikamutunga ikamugeza kure heza.

Inyarwanda: Gira inama Degaulle w’imyaka 15 y’amavuko?

Degaulle: (Araseka). DeGaulle w’imyaka 15 namugira inama yo kubanza kwiga muzika akazayikora nyuma.

Inyarwanda: Mu myaka itanu uribonahe mu rugendo rw’umuziki?

Degaulle: Mu myaka itanu iri mbere ndibona nshyira mu bikorwa ya gahunda nakubwiye yaza nzozi zanjye nari mfite.

Inyarwanda: Waba ufite umuterankunga ugufasha mu rugendo rwawe rw’umuziki?

Degaulle: Yego! Arahari n’umuterankunga wanjye witwa Désire Mopao ufite société MM production.

Inyarwanda: Hari igihe cyageze wumva ushatse kureka umuziki?

Degaulle: Yego! Hari igihe nigeze kumva nawuhagarika kubera bamwe na bamwe bataduhaga agaciro kacu, kwamburwa, gusuzugurwa n’utundi tuntu duto duto....

Inyarwanda: Umaze igihe kinini muri muzika nta album wakoze?

Degaulle: Iya mbere yitwa ‘Shomeri’. Nkaba ngiye kurangiza iya kabiri izaba igizwe n’indirimbo naririmbye mu bihe byashize.

Uwakoze iyi album ni Patrick Bita bakunze kwita Slai Touch nyiri studio Kilulu9 nu’mwe mu ba producer bakomeye.

Inyarwanda: Murakoze.

Degaulle: Murakoze namwe!

DeGaulle aheruka kuririmba muri 'Festival Nuits D'Afrique'

DeGaulle na Justin Mugabo

DeGaulle na Intore Masamba

Ahari yari kumwe n'umuhanzi w'umurundi, Kidum Kibido

DeGaulle na Ingangare baherutse gutaramira mu Rwanda

DeGaulle na Muyango Jean Marie

Uri iburyo ni Desire umuterankunga wa DeGaulle






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND