Benoît ni izina rikunze kwitwa ab’igitsina gabo, abenshi baryitwa bakomoka mu bihugu bivuga igifaransa. Iri zina rikomoka mu kilatini ‘benedictus’ bisobanura ‘uvuga ibyiza’ cyangwa ‘umunyamugisha’. Ab’abakobwa usanga bitwa ba Benoîte.
Imiterere ya ba Benoît
Benoît afite igikundiro muri kamere, ni umuntu uzi kumva
ibitekerezo by’abandi, agira amarangamutima menshi kandi agira umutimanama mu
byo akora byose. Aracecetse cyane kandi agira umutima woroshye, ashobora rimwe
na rimwe kwiyibagirwa ku nyungu z’abandi. Akunze gutekereza ibintu byinshi
ariko kubishyira mu bikorwa bikamugora, ashobora kuba umunebwe. Guhangana n’ubuzima
bugoye bishobora kumugora cyane ku buryo ashobora guhungira mu biyobyabwenge
cyangwa inzoga.
Ntiyikunda, abantu bamukundira ibiganza bye bihora byiteguye
gufasha, ubuntu bwinshi agira ndetse n’uburyo
aha agaciro ubucuti nyakuri. Iyo akiri umwana, aba yoroshye cyane kandi
yishimira kugaragarizwa urukundo no guterwa akanyabugabo n’umuryango we. Akunda
kurangara mu ishuri, agaragaza ingufu cyane mu bikorwa byo mu matsinda, ahanini
kubera ubushake agira bwo gufatanya n’abandi ndetse no kwishimira ubushuti.
Akunda abantu, inshuti ze, abo atazi n’abandi bose bashoboka, agira umutima ufunguriye buri wese, gusa ni umuntu ucecetse. Amahoro n’umutuzo ni ibintu yishimira ku buryo yakora n’ibintu bikomeye mu rwego rwo kugumana amahoro n’umutuzo. Mu, ni umukunzi mwiza wumva cyane ururimi rw’urukundo, azi kumva cyane umukunzi we no kuhgerageza kumumenya neza cyane mu rwego rwo guhuza nawe muri byose, aha agaciro cyane ubumwe n’ubwumvikane mu rukundo. Mu mirimo yifuza gukora harimo ubuhanzi, gukora ibijyanye n’imitako, gukora ibijyanye n’imisatsi, ibijyanye n’indabo, kuba umuyobozi w’ibikorwa runaka, ibintu bifite aho bihuriye n’itangazamakuru, ubuvuzi, amategeko cyangwa ibijyanye n’idini. Yakwishimira kandi gukora imirimo ituma agenda mu bihugu bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO