RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Byinshi utari uzi ku muyobozi mushya wa Rayon Sports Sadate Munyakazi, twamusuye turaganira –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2019 16:24
0


Munyakazi Sadate usanzwe akuriye MK Sky Vision, mu minsi ishize yatorewe kuba Perezida wa Rayon Sports asimbuye Paul Muvunyi wari umaze igihe ayobora iyi kipe iyoboye izindi mu gukundwa mu Rwanda. Nyuma y’iminsi micye atowe umuyobozi mushya wa Rayon Sports yagiranye ikiganiro kirambuye na Inyarwanda.com.



Muri iki kiganiro twagarutse ku mateka ya Sadate Munyakazi mu mupira w’amaguru, ibigwi afite mu ikipe ya Rayon Sports nk’umukunzi wayo ndetse anagaruka cyane ku gushimira abamugiriye icyizere bamubonyemo imbaraga zo kuba yayobora ikipe ikunzwe cyane kurusha izindi hano mu Rwanda. Uyu mugabo ariko kandi yakomoje ku ntego afite mu gihe cy’ubuyobozi bwe ndetse n’imigabo n’imigambi yinjiranye ku buyobozi.

Sadate Munyakazi yagarutse ku mishinga afitiye ikipe ya Rayon Sports harimo Stade ndetse no gukemura burundu ikibazo cy’imodoka itwara abakinnyi kuri ubu itari gukoreshwa. Uyu muyobozi kandi yakomoje byimbitse kuri gahunda zo gukomeza imikoranire n'abaterankunga iyi kipe ifite ndetse anagaruka ku kuntu yiteguye guhangana n’ikibazo cy’amikoro muri rusange gikunze kuvugwa muri Rayon Sports.

Sadate

Munyakazi Sadate umuyobozi mushya wa Rayon Sports (Photo: Usanase Anitha)

Sadate Munyakazi ubusanzwe wanamenyekanye mu myidagaduro afasha umuhanzi Social Mula yatangarije umunyamakuru ko mu gihe cy’imyaka ibiri azayobora Rayon Sports azaharanira ko igumya kuba ikipe y’ibikombe cyane ko asanze ifite igikombe cya Shampiyona cyane ko ayifashe ari nayo igifite iki gikombe. Usibye iki gikombe ariko kandi yatangarije umunyamakuru ko azaharanira ko iyi kipe irenga icyiciro yagezemo ubushize mu mikino nya Afurika.

Twaganiriye kandi ku kugarura ikipe za Rayon Sports mu yindi mikino nka Volleyball ndetse na Basket ball, ibintu Sadate yatangarije Inyarwanda ko bagiye gutangira kubyigaho kimwe na komite bafatanyije bakazabifataho umwanzuro kandi uhamye. Mu butumwa yageneye abakunzi ba Rayon Sports Sadate Munyakazi yabwiye umunyamakuru ko abakunzi b’iyi kipe bakwiye gushyira hamwe bakirinda icyo aricyo cyose cyabaca intege. Yahamije ko ku bwe ibintu by’amashyamba byavugwaga muri Rayon Sports asanga atari ibintu bikwiye ndetse atazanatuma bibaho cyane ko yiteguye kwakira inama za buri wese uzaba ashaka kumugira inama yaba uwo babyumva kimwe cyangwa uwo banyuranyije imyumvire.

REBA HANO IKIGANIRO INYARWANDA YAGIRANYE NA SADATE MUNYAKAZI UMUYOBOZI MUSHYA WA RAYON SPORTS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND