RFL
Kigali

“Nta kintu cyiza nk’umukobwa wize”, Impanuro za Charly&Nina ku bakobwa biga muri Lycee Notre Dame D’Afrique Nyundo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/07/2019 11:41
0


Abahanzikazi Charly&Nina baherutse gushyira hanze indirimbo bise ‘Nibyo’ iri mu zikunzwe muri iki gihe, bakanguriye abanyeshuri b’abakobwa biga muri Lycee Notre Dame D’Afrique Nyundo, guhanira kwiga neza kuko nta kintu gitera ishema nko kubona umukobwa wize ufite intumbero y’ubuzima.



Ibi aba bahanzikazi babivugiye mu kigo cya Lycee Notre Dame D’Afrique Nyundo iherereye mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2019. Ni mu bukangurambaga bise #1000GirlsIwacu batangije bugamije gukangurira umunyeshuri w’umukobwa kwirinda ibishuko, kwitinyuka no kwigirira icyizere akiyumva nk’umunyarwandakazi uzagirira akamaro umuryango n’igihugu muri rusange.

Lycee Notre Dame D'Afrique Nyundo yatangiye mu 1958. Ni ishuri rya Diyoseze ya Nyundo  rifashwa na Leta. Ryatangiye rifite intego yo gufasha umukobwa w’umunyarwandakazi kwiga no kumenya imirimo yo mu rugo. Iri shuri ryakomeje kwaguka mu mikorere riba irya mbere mu gufata umurongo wo kwigisha abana b’abakobwa amasomo ya ‘science’. Ryigamo abanyeshuri b’abakobwa 618.

Charly&Nina babwiye abanyeshuri b’abakobwa ko bakwiye kubanza guhaha ubumenyi mbere y’uko batekereza kugira ikindi bakora. Bababwiye ko bagera kuri kimwe cyose bifuza mu buzima nibitinyuka bagakora kandi bagashikama. Charly yababwiye ko bakwiye guharanira kwiyubakira ubushobozi bagamije guhesha ishema umuryango baturukamo ndetse n’igihugu. Yabakanguriye kubaho ubuzima bufite intego kandi bakiyumvisha ko abo bazabyara bazabitaho neza.

Charly#Nina mu bukangurambaga bise #1000GirlsIwacu

Nina avuga ko bibabaje kuba hari abakobwa bava mu ishuri mu gihe bafite amahirwe yo kwiga. Yababwiye ko ubuzima bwo hanze butoroshye. Avuga ko ari kenshi byifashishwa nk'amasomo mu ikinamico abantu bakabibona bigahita bagaseka ariko ngo si imikino ahubwo ni ibintu bibabaje.

Yakomeje avuga ko iyo umukobwa abyaye ndetse n’uwamuteye inda akabura ubuzima buba bubi. Ati “Birababaje cyane kuba uri umwana nawe ukarera undi mwana…birababaje cyane kuba ababyeyi baba barakoze ibishoboka byose kugira ngo ubone ubuzima bwiza hanyuma wowe ugahitamo indi nzira.

Yungamo ati “Niba ubonye amahirwe yo kwiga bagenzi nta kintu cyiza nko kwiga. Nta kintu cyiza nk’umukobwa wize. Nta kintu gisa neza nko kuba ufite 'Plan B, C, D kugera Z…nta kintu kidashoboka iyo wihanganye.”

Nina yabahaye urugero ababwira ko batangira urugendo rw’umuziki bitari byoroshye, kuko bagiye bizezwa ibitangazwa na benshi ariko bagenzura neza bagasanga si uburwaneza gusa ahubwo hari n’ibindi babakurikiye.

Yavuze ko bakoze umuziki birya bakimara, ndetse zimwe mu ndirimbo bahereyeho ntizamenyekana ariko ngo ntibacitse intege. Yagize ati “Twakoze indirimbo ntizahita zifata (zimenyekana). Ntabwo ari ibintu byoroshye. Ntabwo ari ibintu byari buri umwe kuko hari ukora imwe iya kabiri, iya Gatatu ati ibi bintu ndabiretse ntabwo ari ibyanjye cyangwa se ntabwo nabivamo.”

Soeur Clementine Gasingizwa Umuyobozi w’ishuri, Lycee Notre Dame D’Afrique Nyundo, yabwiye INYARWANDA, ko ubutumwa bwatanzwe na Charly&Nina muri iki kigo buri mu murongo w’inyigisho n’amasomo ya buri munsi atangwa muri iki kigo.

Avuga ko ari gahunda y’iri shuri ndetse na Leta gukangurira abana b’abakobwa kwirinda inda zitateganyijwe n’ibindi byabangiriza ejo hazaza. Yagize ati “Uyu munsi byabaye akarusho kuko haje abakobwa bagenzi babo babereka y’uko nabo bitwaye neza mu mashuri bakiga barangiza amashuri bagakomeza kugaragara impano zabo ziriya z’ubuhanzi. Ibitekerezo byabo nyine bakabishyira mu buhanzi. Ni ibintu byiza cyane.”

Uyu muyobozi avuga ko nta kibazo cy’abana b’abakobwa bata ishuri bakunze kugira kuko bose biga bacumbikiwe mu kigo. Yakomeje avuga ko bakora uko bashoboye bakigisha abanyeshuri uko bakwiye kwitwara mu buzima bwa buri munsi ku buryo nta bibarangaza. “Nta kibazo cy’abana dugukunze kugira basimbuka ikigo cyangwa se banywa ibiyobyabwenge.” Avuga ko iyo abanyeshuri bagiye mu biruhuko babakangurira kwitwara neza niba hari aho bagiye bakabanza gusaba urushya ababyeyi babo. 

Abanyeshuri b'abakobwa bakanguriwe guharanira kwiga mbere y'uko bagira ikindi batekereza gukora

Aba banyeshuri bakinnye imikino itandukanye igaragaza byinshi mu bibazo abakobwa bakunze guhura nabyo







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND