RFL
Kigali

Nyuma yo kurahura ubwenge mu ishuri ry'umuziki rya Nyundo, Sam Rwibasira agiye gukora igitaramo cye cya mbere

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/07/2019 10:59
0


Umuhanzi, umwanditsi, akaba n’umwarimu wa muzika Sam Rwibasira nyuma yo gusoza amashuli ye mu ishuli rya muzika rya NYUNDO SCHOOL OF MUSIC agiye kugora igitaramo cye cya mbere yise NARAMUBONYE LIVE CONCERT yitiriye imwe mu ndirimbo ze ikunzwe n'abatari bacye.



Iki gitaramo kizaba tariki 1 Nzeli 2019. Sam Rwibasira yizeza abazakitabira ubudasa ndetse yizeye guhembuka kw’imitima yabazakitabira. Ubusanzwe Sam Rwibasira nubwo ari ubwa mbere agiye gukora igitaramo cye bwite, ni umwe mu bahanzi batanga icyizere cy’ejo hazaza h'umuziki wahimbiwe Imana dore ko uretse kubyiga nk'akazi anafasha abandi bahanzi mu bijyanye n'imiririmbire (amajwi), ndetse n’amatsinda atandukanye hano mu Rwanda.

Muri ikigihe uyu musore akunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye aho twavuga nka Easter Celebration 2019 itegurwa na Patient Bizimana, Pentecost Hymn itegurwa na Arsen TUYI, igitaramo cyateguwe na Diana Kamugisha ndetse n'ibindi byinshi. Sam Rwibasira ni umuhungu wa Rev. Pastor Rwibasira Vincent umwe mu bashumba bayoboye itorero rya Bethesda Holy Church ku Gisozi ari naho asengera ndetse akaba n’umuririmbyi mu makorali atandukanye yaho nka Boanerges Gospel Group, Worship Team, n’umwe mu baririmbyi bagize itsinda New Melody, akaba anavukana n’umuhanzikazi Racheal Rwibasira nawe ufite ubuhanga mu miririmbire.


Sam Rwibasira agiye gukora igitaramo cya mbere nyuma yo gusoza amasomo ya muzika ku Nyundo

Tuganira nawe yadutagarije ko imyiteguro arimo kuyikora ndetse kugeza ubu imyiteguro iri nko ku kigero cya 60% kuko yamaze kumenya abandi bahanzi bazafatanya mu gitaramo arimo gutegura ndetse n'aho bazagikorera ibisigaye akaba ari ugusenga cyane ngo ibyo ategura byose bizayoborwe na Mwuka Wera.

REBA HANO INDIRIMBO 'NARAMUBONYE' YA SAM RWIBASIRA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND