RFL
Kigali

KARONGI: Habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’abatari bacye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/07/2019 10:15
6


Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Nyakanga 2019, mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Gitarama ho mu karere ka Karongi habereye impanuka ikomeye ya Coaster ifite plaque RAB 883 V ya Kompanyi itwara abagenzi izwi nka Ugusenga Campany. Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi.



INYARWANDA twagerageje kuvugana n'Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba ntibyadukundira. Meya w'Akarere ka Karongi NDAYISABA Francois yatangaje ko bagitabara abagifite akuka ko Imibare y’abitabye Imana itaramenyekena neza keretse mu masaha ari imbere. Yavuze ko iriya Coaster yaguye munsi y’umuhanda nko muri metero 30, ubu bakaba bari gushaka imigozi yo kuyizamurayo.

Iyi mpanuka yabaye hagati ya Saa Kumi n'ebyiri za Moya (6h45 na 7h20) z’igitondo. Ababonye iriya modoka ita umuhanda, bavuga ko yari ifite umuvuduko uri hejuru. Umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi yatangarije Umuseke ko abantu bishwe n’iriya mpanuka kugeza ubu ari umunani, abandi 17 bakaba bakomeretse.

Avuga ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana neza ariko ko umuntu acishirije yavuga ko yatewe n’umunaniro kuko ngo urebye igihe yabereye wakeka ko umushoferi yafashe urugendo kare cyane. Ati: “Kuba iriya modoka yari imaze igihe gito ikorewe isuzumwa kandi ikaba yari ifite akagabanyamuvuduko {speed governor}, bigaragaza ko bishoboka cyane ko itirukaga ahubwo impanuka yaba yatewe no gusinzira k’umushoferi wari unaniwe.”

SSP NDUSHABANDI yasabye abafite ibigo bitanga serivisi zo gutwara abagenzi mu ntara kujya baha abakozi babo ikiruhuko hakiri kare. Gusa ngo kuko hagikorwa iperereza ku kintu nyacyo cyaba yateye iriya mpanuka, ngo inama yose yatangwa yari ari ugucishiriza. Ngo hari benshi mu bakomeretse bamerewe nabi bakaba bari kwitabwaho mu bitaro bikuru bya Kibuye.


Iyi mpanuka yahitanye ubuzima bwa benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Byiringiro Isaie 4 years ago
    Nihanganishije imiryango yabuze ababo
  • Alex kayiranga4 years ago
    Ndunva rwose and chofeur benshi barara banywa inzoga bakibagirwa ko batwara abantu aya ma company nakorerwe igenzura pe
  • habimfura sedric4 years ago
    rwose nihArebwe uburyo abo bahuyenibyago bahumurizwa kd hakajyenzurwa nimikoreshereze yumuhanda
  • David Bukuru4 years ago
    BISABWA KO ABA DRIVER BWA TEGEREZWA KUBA 2,KUGIRA UMWE ARUSHE AFASHWE N UNDI KANDI BAJE BANYWA KAKAWA KUGIRA BAGUME BARI MASO,BAMASO BA SHOFER MWIRINDE ACCIDENT
  • Niyonkuru vedaste4 years ago
    Ababuriye ababo muriyo mpanuka bihangane bakomere imana irabizi knd imana ibahe iruhuko ridashira.
  • Habinshuti4 years ago
    Twifatanije nababuriye ababo muriyompanuka kandi bakomeze kwihangana no gukomera





Inyarwanda BACKGROUND