RFL
Kigali

"Google si ishyaka rya politike" Joe Lonsdale ashyigikira mugenzi we Peter Thiel ku busabe yatse FBI na CIA bwo gukurikirana Google

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:16/07/2019 13:46
0


Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2019 nibwo umwe mu bayabora ikigo cya Facebook Peter Thiel yatangaje ko Google ikwiye gukurikiranwa na CIA na FBI aho yatanze ibibazo bigera kuri 3 byo kuzabaza ubuyobozi bwa Google. Joe Lonsdale avuga kuri ubu busabe, yatangaje ko Google atari ishyaka rya politike igomba gukurikiranwa.



Kuri  uyu 14 Nyakanga nibwo Peter Thiel mu nama ya National Conservatism Conference yaberaga muri Washington D.C yibasiraga ikigo cya Google avuga ko cyakabaye kiri gukurikiranwa na FBI na CIA kubera gukorana n'igisirikare cy'Abashinwa. Aha yatanze ibibazo bigera kuri bitatu ashaka ko ibi bigo by'ubutasi bizabibaza ubuyobozi bw’iki kigo.

Kuri uyu wa mbere umushoramari akaba n'umwe mu bashinze ikigo cya Palantir, Joe Lonsdale yunze mu rya mugenzi we ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya CNBC.COM ducyesha iyi nkuru , agira ati "Google si ishyaka ngo ibe iri kurwanya ubutegetsi" Ahamya ko igomba gukurikirwanwa hashyizwemo akabaraga. Peter Thiel ari mu bantu bari hafi ya Donald Trump mu gihe yari ari kwiyamamaza mu matora ya 2016 y’umukuru w'igihugu. 

Nyuma yo gutangaza ibi, Joe yunze mu byatangajwe na mugenzi we uri mu bayoboye ikigo cya facebook akaba n'umwe mu bo batangiranye ikigo cya Palantir; yamushyigikiye avuga ko ko buri muntu wese uri Silicon valley yakagombye gushyigikira igitekerezo yazanye cy'uko ibigo by'ubutasi byabaza  google ibi bibazo byabajijwe n'uyu mugabo.Related imagePeter Thiel

Google yari isanzwe ikorana na leta ya America mu kubungabunga umuteka gusa amasezerano yarangiye  ifitanye  muri Werurwe 2019 magingo aya nta yandi arasinywa. Google irasa nitabishaka ari nabyo abasesenguzi batandukanye bashingiyeho bavuga ko google yaba iri gukorana n'abashinwa, gusa ubuyobozi bwa google bwamaganiye kure iby'iyi ngingo. Google yahakanye yivuye inyuma ibyo gukorana n’igisirikare cy'Abashinwa gusa Joe Lonsdale agashimangira ko google yanze gusinya amazerano mashya yo gukorana n’ibigo bishinzwe umutekano muri Amerika ihitamo kuguma gukorera mu bushinwa, iki gifatwa nk'imenyetso simusiga cy'uko google yaba ikorana n'Abashinwa. 

IBIBAZO 3 PETER THIEL YABAJIJE MURI NATIONAL CONSERVATION CONFERENCE

Image result for images of three questions of peter thiel address to google

Ibibazo bitatu Peter Thiel yabajije ashaka ko  FBI na CIA bizabibaza ikigo cya Google

Ikibazo cya 1 Thiel yabajije ati "ni uwuhe mubare w'abatasi b'abanyamahanga baba barashoboye kwinjira mu mushinga w'ubushakashatsi k'ubuhanga bwa mudasobwa (AI) wanyu ukorera Manhattan?”

Ikibazo cya 2 yabajije ati “Ese ubuyobozi bwa Google bwemera ko bwaba bwarinjiriwe n'abatasi b'abashinwa?” 

Ikibazo cya 3 yabajije ati “Impamvu ni uko bamaze kubona ko binjiriwe cyane byatumye batangira gufata ibyemeze byo kugambanira igihugu bakorana n'igisirikare cy'Ubushimwa aho gukorana n'igisirikare cy'Amerika?”. 

Ikigaragara ni uko nyuma y'uko Peter Thiel yabajije ibi muri iyi nama, ubuyobozi bwa Google bwatangaje ko bumaze igihe busobanura ko budakorana n'ingabo z'Abashinwa n'ubwo bakomeje kubashinja gutanga amakuru muri iki gihugu cy'Abashinwa.

Image result for images of Joe Lonsdale

Joe Lonsdale

Joe Lonsdale ni umugabo uri mu bashinze ikigo cya Palantir cyigenga gikora ibintu bijyanye no kubika amakuru ndetse no kuyasesengura gifite icyicaro i Silicon valley, akaba yarakoranye n'ibigo byinshi bitandukanye harimo n'iby'ubutasi bwa Amerika nka FBI na CIA. Gusa Peter Thiel nawe ari mu batangiranye na Joe mu kubaka iki kigo, n'ubwo bataje guhuza kuri iyi ngingo Peter yatanze. Inkuru y'urwicyekwe Amerika iguma kwikanga kwibwa cyangwa kunekwa nta yindi ni uko u Bushinwa ari bwo bwageze kuri murandasi ya mbere igezweho ku isi kandi yihuta ari yo icyiciro cya 5 (5G), ikaba iri gutuma Amerika iri guhora yikanga u Bushinwa. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND