RFL
Kigali

Niyonkuru Ramadhan “Boateng” wari muri Musanze FC yasinye muri Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2019 19:07
0


Niyonkuru Ramadhan bita Boateng wari umukinnyi wo hagati muri Musanze FC yatandukanye n’iyi kipe asinya amasezerano y’imyaka ibiri (2) muri Mukura VS mu karere ka Huye.



Niyonkuru Ramadhan yageze muri Mukura VS nyuma y’imyaka ine yari amaze muri Musanze Fc ari umukinnyi wo hagati n’ubwo atabonaga umwanya uhagije wo gukina.

Mukura Victory Sport yasinyishije uyu mukinnyi wo hagati nyuma yo kubiyereka mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 ubwo bari mu itsinda rya kabiri (B) ntibabone itike ya ¼ cy’irangiza.


Niyonkuru Ramadhan (Uwubanza ibumoso mu bari imbere) yakiniye Mukura VS muri CECAFA Kagame Cup 2019

Niyonkuru aje mu kibuga hagati cya Mukura VS abisikana na Munyakazi Yussuf Lule bakinanye muri Musanze FC kuko yavuye muri Mukura VS ajya muri Police FC.


Niyonkuru Ramadhan yasinye muri Mukura VS

Niyonkuru Ramadhan uva mu muryango umwe na Haruna Niyonzima, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili na Niyonkuru Sadjati, yageze muri Musanze FC mu 2015 avuye muri Sunrise FC atamazemo igihe avuye muri Etincelles FC.

  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND