Dusingizimana Furaha Appoline umukobwa wari guhagararira u Rwanda mu irushanwa Miss Heritage International ryabereye muri Singapore mu ntangiriro z'uyu mwaka, bikarangira abuze itike imugeza muri Singapore, yakoze igikorwa cy'urukundo aremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Kimisagara.
Iki gikorwa cy'urukundo yagikoze tariki 13.07/2019. Dusingizimana Furaha Appoline yakoze iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n'abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Aherekejwe na bamwe mu nshuti ze, uyu mukobwa yaremeye Uwamwezi Chantal warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu w'Ituze, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Furaha Appolline yabwiye Inyarwanda.com ko mu byo yahaye Uwamwezi Chantal harimo ibiribwa n'ibikoresho nkenerwa byo mu rugo. Ati "Twamuremeye ibiribwa n'ibikoresho byo mu rugo."
Uwamwezi Chantal (uwa kabiri uhereye iburyo) ni we waremewe na Furaha Appoline (uwa kabiri uhereye ibumoso)
Dusingizimana Furaha Appoline yiyandikishije mu irushanwa rya Miss Heritage International ryibanda cyane ku muco w’ibihugu binyuranye aho yagombaga guhurira na bagenzi be tariki 12 Gashyantare 2019 nk'uko byanagaragara mu ibaruwa yandikiwe ubwo yemererwaga guhagararira u Rwanda, gusa yaje kubura itike imugeza ahabereye iri rushanwa. Yagerageje gukomanga ku nzego zitandukanye hano mu Rwanda zifite umuco mu nshingano, birangira ntacyo bamufashije. Nyuma y'ibi ntiyacitse intege ndetse ibikorwa by'urukundo biri ku isonga mu biri kumuranga muri iyi minsi.
Furaha Appoline ni we wari guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage International 2019
TANGA IGITECYEREZO