RFL
Kigali

Proline FC babanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mbere yo gutaha-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/07/2019 13:27
0


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019, ikipe ya Proline FC yari mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, urwibutso ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali.



Proline FC ni ikipe yo muri Uganda yari mu itsinda rya gatatu (C) ry’imikino ya CECAFA Kagame Cup 2019 aho bari kumwe na APR FC (Rwanda), Green Eagles (Zambia) na Heegan (Somalia).

Muri iri tsinda, Proline FC na Heegan FC basezerewe batageze muri ¼ cy’irangiza kigomba gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019.

Abayobozi n’abakinnyi ba Proline FC bari mu Rwanda muri iri rushanwa, basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, urwibutso rwa Kigali ruri mu murenge wa Gisozi.


Abakinnyi n'abayobozi bari kumwe na Proline FC ubwo bari ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku Gisozi 

Ikipe ya Proline FC inakomeye muri Uganda kuko iheruka gutwara igikombe cy’igihugu ndetse ikaba inafite itike yo kuzakina Total CAF Confederation Cup 2019-2020, bafashe umwanya bajya ku rwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside no muri Jenoside nyirizina aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi ijana (100).

Proline FC ni ikipe yashinzwe mu 2006 ihita inatangira guhatana mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Uganda mu 2007 icyo gihe bahise batumira Rio Ferdinand wahoze ari kapiteni wa Manchester United araza bakora ibirori byitabiriwe na Yoweri K.Museveni Perezida w’igihugu cya Uganda.


Abakinnyi ba Proline FC basobanuriwe amateka y'u Rwanda mbere na nyuma ya Jenoside no muri Jenoside nyirizina



Abakinnyi ba Proline FC bitwaje indabo zo gushyira ku mva

Iyi kipe yahise ikomerezaho ikina imyaka irindwi (7) iri mu cyiciro cya mbere ariko biza kwanga mu mwaka w’imikino 2013-2014 ubwo yasozaga ku mwanya wa 15 ihita imanuka mu cyiciro cya kaburi (Uganda Big League).

Mu 2016, Proline yasoje imikino ya shampiyona ya Big League ihagaze neza ikina umukino wa kamara mpaka (Playoff) itsinda Sporting United ibitego 4-1 binarangira Idrissa Lubega wa Proline FC abaye uwatsinze ibitego byinshi mu cyiciro cya kabiri bahita bazamuka bemye.

Shampiyona 2017-2018 ntabwo yababereye nziza mu cyiciro cya mbere kuko barongeye baramanuka ubwo bananirwaga gutsinda URA mu mukino wagombaga kuba itike yo kuguma mu cyiciro cya mbre.

Proline FC yongeye kwitwara neza mu cyiciro cya kabiri 2018-2019 inatwara igikombe itsinze Wakiso Geants FC igitego 1-0 ku munsi wa nyuma w’iyi shampiyona bita Big League.


Proline FC izahagararira Uganda muri Total CAF Confederation Cup 2019-2020

Proline FC yaje muri CECAFA Kagame Cup 2019 ibicyesha gutwara igikombe cy’igihugu 2019 itsinze Elgon Group penaliti 5-4 nyuma y’uko umukino usanzwe wari warangiye banganya igitego 1-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND