RFL
Kigali

Korali Ukuboko Kw’iburyo yakoreye amateka kuri ADEPR Remera mu giterane cyitabiriwe cyane bamwe bicara hanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/07/2019 12:29
3


Korali Ukuboko kw’iburyo ibarizwa kuri ADEPR Gatenga ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Ikidendezi' yakoreye amateka akomeye kuri ADEPR Remera mu giterane yari yatumiwemo. Ni igiterane cyaranzwe no guhembuka mu buryo bw'Umwuka ndetse n'ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru kugeza aho bamwe babura aho bicara mu rusengero bakicara hanze.



Kuri iki cyumweru le 14/07/2019 korali Ukuboko Kw'Iburyo yagiriye urugendo rw’ivugabutumwa kuri ADEPR Remera aho yari yatumiwe n’ubuyobozi bwa Paroisse Remera ifatanyije na Korali Abahetsi. Ni mu giterane cyari kirimo ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 Korali Abahetsi imaze ivutse.

Korali Ukuboko Kw'Iburyo yahembuye abitabiriye iki giterne

Muri iki giterane, icyatangaje abantu ni ubwinshi bw’inshuti za Korali Ukuboko kw’iburyo kuko bari bakubise buzuye ku buryo byabaye ngombwa ko bamwe bicara hanze bagakurikira igiterane kuri 'ecran' ya rutura Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’iburyo, Bwana Kwizera Seth yabwiye INYARWANDA ko bagiriye ibihe byiza mu ivugabutumwa bakoreye kuri ADEPR Remera. Yavuze ko bashima Imana yabahaye igitaramo cyiza.

Yagize ati “Turashimira Imana yaduhaye igitaramo cyiza, ndashimira inshuti cyane cyane izaturutse hanze ya Kigali. Ubundi twari twaratumiwe kuza i Remera umwaka ushize ariko kubera izindi gahunda ntibyankunda ariko buriya isaha y’Imana yari iyi. Icyanshimishije ni uburyo abantu bakunze ijambo ry’Imana n’indirimbo kuko intego yacu nyamukuru ni ukwamamaza ubutumwa bwiza no kubohora abo Satani yagize imbata”


Igiterane cyitabiriwe cyane biba ngombwa ko bamwe bicara hanze

Uretse abaterankunga benshi baturutse mu mujyi wa Kigali no mu Ntara zitandukanye, Korali Ukuboko kw’iburyo yari yaherekejwe na benshi baturutse kuri ADEPR Gatenga harimo n'abapasiteri nka Pastor Bwate David, Pastor Viateur na Pasteur Sylver. Mu bayiherekeje harimo kandi Mwalimu Cyprien, abayobozi b’amakorali nka Nyota ya Alfajili na Holy Nation, abadiyakoni n’abandi bakristo benshi basengera mu Gatenga.


Pastor Zigirinshuti Michel ni we wigishije ijambo ry'Imana

Umwigisha w’Ijambo ry’Imana Pastor Zigirinshuti Michel yibanze ku kuvuga ko n’ubwo amasezerano yatinda ariko bitayabuza gusohora. Yagendeye ku rugero rwa Yozefu nawe wasohorejwe isezerano rimaze igihe kirekire arihawe. Muri iki giterane habonetse abantu benshi bakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza, ndetse abakitabiriye baniyemeza gushyigikira inyubako nshya y’urusengero rwa ADEPR Remera ku nkunga irenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

By’umwihariko Korali Ukuboko kw’iburyo yishimiwe mu ndirimbo zayo zikunzwe na benshi aho twavugamo: Ikidendezi, Muhumure, Ibyiringiro byubuzima, Kuro, Watambwe, IMitimo, Irabyukuruka, Imirimo n’izindi. Korali Ukuboko kw'Iburyo iri mu makorali akunzwe cyane mu Rwanda muri iyi minsi, yatumbagirijwe izina n'indirimbo yayo 'Ikidendezi' imaze kurebwa kuri Youtube inshuro zirenga ibihumbi 582 mu gihe cy'amezi arindwi gusa imaze kuri uru rubuga. Ku rubuga rwa Youtube, iyi ndirimbo maze gutangwaho ibitekerezo 110 by'abayikunze by'ikirenga.


Korali Ukuboko kw'Iburyo yashimiye byimazeyo abifatanyije nayo mu ivugabutumwa yakoreye kuri ADEPR Remera

REBA HANO 'IKIDENDEZI' YA KORALI UKUBOKO KW'IBURYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umugwaneza josine4 years ago
    mukomereze aho
  • E.Bonh.4 years ago
    Nkunda iyo ndirimbo bita Imirimo byo gupfa rimwe muzayiririmba mutume abantu bahera umwuka kubera gufashwa
  • Faustin Kalisa4 years ago
    Yewe iyi Korali rwose njye nkunda ukuntu irirmba ubona yabisengeye, amavuta n'ubuhanga biyiranga turayifuriza kubigumana byombi.





Inyarwanda BACKGROUND