RFL
Kigali

Muri 2006 nibwo Twitter yabayeho: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/07/2019 8:56
0


Uyu munsi ni ku wa 1 w’icyumweru cya 29 mu byumweru bigize umwaka, taliki ya 15 Nyakanga ukaba ari umunsi w’196 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 169 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1099: Mu ntambara z’abakirisitu n’aba Islam, abasirikare b’abakirisitu bafashe urusengero rwa Mutagatifu Sepulchre rw’I Yerusalemu nyuma y’igitero gikomeye barugabyeho.

1149: Urusengero rwa Mutagatifu Sepulchre rw’I Yerusalemu rwagizwe ahantu hatagatifu.

1823: Inkongi y’umuriro yatwitse Basilica ya mutagatifu petero I Roma irangirika cyane.

1888: Ikirunga cyasaga nk’aho cyazimye kikaba umusozi mu ntara ya Fukushima mu buyapani cyararutse gihitana abantu barenga 500.

1919: Mu mujyi wa Seattle ho muri Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abagabo 2 William Boeing na George Conrad Westervelt bashinze ikompanyi ikora indege bari bise Pacific Aero Products ariko nyuma baje guhindurira izina ikitwa Boeing.

1957: Indege ya mbere yo mu bwoko bwa Boeing 367-80 nibwo yagurutse.

1966: Mu ntambara yo muri Vietnam, ingabo za Amerika na Vietnam y’amajyepfo zatangiye igikorwa cyo kwirukana ingabo za Vietnam y’amajyaruguru mu gace katari kemerewe kujyamo ingabo.

2003: Ikigo cya AOL Time Warner cyahagaritse ikigo cya Netscape, hahita havukira umuryango wa Mozilla Foundation ariwo wakoze porogaramu ya Mozilla Fire Fox yifashishwa mu kugera kuri interineti.

2006: Urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwashyizwe hanze, rukaba ari rumwe mu mbuga nkoranyambaga zikoreshwa cyane ku isi kugeza ubu.

Abantu bavutse kuri uyu munsi:

1927: Carmen Zapata, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika akaba umwe mu bashinze ishyirahamwe ry’abakinnyi ba filime (Screen Actors Guild) nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 2014.

1950: Arianna Huffington, umwanditsi w’ibitabo, akaba n’umunyamakurukazi w’umunyamerika ufite inkomoko mu Bugereki, akaba ariwe washinze ikinyamakuru cya The Huffington Post yabonye izuba.

1952: Terry O'Quinn, umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1953: Jean Bertrand Aristide, umupadiri akaba n’umunyapolitiki wabaye perezida wa 5 wa Haiti nibwo yabonye izuba.

1961: Forest Whitaker, umukinnyi wa filime w’umunyamerika, wakinnye ari Idi Amin muri filime The Last King of Scotland yabonye izuba.

1976: Diane Kruger, umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika ufite inkomoko mu Budage akaba n’umunyamideli vnibwo yavutse.

1981: Alou Diarra, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umufaransa nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1871: Tad Lincoln, umuhungu wa Abraham Lincoln wabaye perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yitabye Imana.

1940: Robert Wadlow, umunyamerika wari ufite agahigo ko kuba yari we muntu muremure ku isi yitabye Imana ku myaka 22 y’amavuko.

1996: Dana Hill, umunyamerikakazi w’umukinnyi wa film nibwo yitabye Imana.

1997: Gianni Versace, umudozi w’umutaliyani, akaba ariwe wahimbye ubwoko bw’imyenda bwa Versace yaratabarutse, ku myaka 51 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru wa Mutagatifu Bonaventure na Editha







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND