RFL
Kigali

CECAFA Kagame Cup 2019: Imikino ya ¼ iratangira kuri uyu wa Kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2019 19:28
0


Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019 hasojwe imikino y’amatsinda ya CECAFA Kagame Cup 2019 ubwo hakinwaga imikino isoza iyo mu itsinda rya kane (D) ryakiniraga mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda.



Gormahia FC yasoje iyoboye iri tsinda n’amanota icyenda (9) yujuuje itsinze KMKM igitego 1-0 cyatsinzwe na Eric Ombija (87’). AS Maniema (DR Congo) yasoje iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu (6) yujuje itsinze AS Ports ibitego 2-1 mu mukino wa nyuma mu itsinda rya kane (D).


Gormahia Fc yasoje imikino y'itsinda D idatsinzwe 

Gormahia FC (Kenya) ya mbere mu itsinda rya kane (D) izahura na Green Eagles (Zambia) yabaye iya kabiri mu itsinda rya gatatu (C) naho APR FC yabaye iya mbere mu itsinda rya gatatu (C) izahure na AS Maniema (DR Congo) mu mikino igomba gutangira kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 ku bibuga n’amasaha bizamenyekana kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe na FERWAFA.




AS Maniema (icyatsi) izahura na APR FC

Dore uko amakipe azahura muri 1/4 :

-APR FC (Rwanda) vs AS Maniema (DR Congo)

-Gormahia FC (Kenya) vs Green Eagles (Zambia)

-Rayon Sports (Rwanda) vs KCCA (Uganda)

-Azam FC (Tanzania) vs TP Mazembe (DR Congo)

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND